samedi 30 septembre 2017

NINDE UZASIMBURA DEGAULE MURI FERWAFA ?



Ubwo bigenda bigaragara ko Nzamwita Vincent Degaule uyoboye FERWAFA nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ashobora kuzakomeza indi mandat y'imyaka ine aho kugeza ubu ku matora ategerejwe mu kwezi kwa mbere bigaragara ko nta mukeba ufatika afite, www.regismuramira.blogspot.com imaze iminsi iganira n'abantu benshi bazobereye ibya ruhago mu Rwanda.
Mubyo twifuzaga kumenya harimo umuti w'ibibazo bisa na karande muri ruhago yacu kuva football yagera mu Rwanda izanywe n'abakoloni. Ibibazo byakunze kuba bimwe.
Aho bose bahurije ko umuti nta wundi usibye kugira inteko rusange ihamye (abayobozi b'amakipe biyubashye kandi bazi gufata imyanzuro inogeye mu gihe gikwiye mu nyungu rusange z'igihe kirekire).
Ikindi twaganiriye benshi bakirinda no kuba amazina yabo yagaragara mu iyi nkuru ni umuntu ushobora kuzasimbura Nzamwita Degaule igihe azaba asoje mandat ye/ze muri FERWAFA bitewe n'ikizere abatora bazaba bakomeje kumugirira. Bose mu byifuzo byabo ntibihuriza ku izina rimwe, ahubwo byabaye ngombwa ko dukurikiranya amazina duhereye kuko ikizere abafana babafitemo nk'uwazasimbura Degaule akusa ikivi ndetse akaba yanahindura byinshi mu mikorere ya FERWAFA.

1. Martin Ngoga: 

Niwe waje ku mwanya wa mbere mu busesenguzi bwabo twaganiriye. Gusa bose bagahuriza ko byagorana aho umwe buribo yagize ati: "Nkurikije ubunyangamugayo bwe , urwego yazamutseho ndetse n'icyubahiro afite aho yanyuze hose, byagora ko yakwemera kwinjira mu iriya nzu imeze nk'ihumanye. Gusa mbona yaba igisubizo cyane cyane mu gihe cyo gufata ibyemezo bigoye".
Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda aherutse kwemezwa n’inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), nk’umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.
Ngoga wari usanzwe agaharariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) kuva muri Werurwe 2015, yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba Perezida wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA akaba yaraje kwemezwa  n’inteko rusange yateraniye i Bahrain.
Nubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu, Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Vice Perezida wa Ferwafa ubwo yayoborwaga na Jenerali Majoro Kazura Jean Bosco aho atatinze kubera inshingano nyinshi yagize nyuma.
Anazwiho kuba umukunzi magara w'ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.
Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.
Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.
Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.
Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.

2. Nkubito Athanase: 

Uyu mugabo izina rye ryamamaye muri ruhago mu gihe yari umusifuzi w'umupira w'amaguru. Nawe abamuhurijeho bemeza ko ari umuntu utsimbarara  ku mategeko by'umwihariko ay'umupira w'amaguru, igice kigaragara nk'icyuho gikomeye muri football mu Rwanda. Yabaye muri FERWAFA igihe gito ari umunyamabanga w'agateganyo akaba yarakoze akazi katoroshye ko kwigisha abasifuzi benshi mu mupira haba mu Rwanda no hanze. Ubuhanga bwe ndetse no kutarya indimi no gukorera mu mucyo byamuhesheje kuzamuka mu ntera byihuse aba ageze muri CAF nk'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afrika ari umuyobozi wungirije ushinzwe abasifuzi  imyaka hafi ine, naho atatinze cyane kuko yahise ajya muri Qatar gukora nk'imwe mu nzobere mu gutegura imigendekere myiza y'igikombe cy'isi kizabera mu icyo gihugu mu 2022.
Uwo twaganiriye yagize ati: "yemeye guhara umushahara w'umurengera abona hariya, yaba igisubizo kuko ntekereza ko ariwe mu sportif w'umunyarwanda uhembwa menshi kurusha nabo bakinnyi bose muvuga nabakina hanze kandi ayo yose akayabona nta nduru. Sinzi ko yaza rero mu iyo FERWAFA yanyu".

3. Nizeyimana Olivier: 

Uyu mugabo usanzwe uyobora ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo. Bakunze kumwita Olivier Volcano bitewe niyo sosiyete ye imaze imyaka muri za 20 iha service nziza ntamakemwa abagenzi cyane cyane abo ku murongo wa Kigali-Huye. Yagize igikundiro kuva isosoyete ye yatangira akazi mu muhanda mu 1998  ubwo abanyeshule n'abaturage muri rusange bo mu mugi wa Huye batishyuzwa amafranga yo kugenda aho mu mugi na za karitsiye ziwuturiye kugeza mu minsi ya none.
Ni  mu bantu 3 mubayoboye Mukura VS yagize  bayihetse mu bihe binyuranye binagoye hamwe n'abamubanjirije harimo Gakuba Paul wayitunze mbere ya Genocide yakorewe abatutsi, na Nayandi Abraham wayifashe imyaka isaga  10 nyuma y'icyo gihe kandi mu bihe byari bigoye.
Uwagize icyo amuvugaho yagize ati: "Olivier ni umu sportif amaze kwinjira bya nyabyo mu mupira kandi FERWAFA inakeneye kuyoborwa n'umuntu wifite abantu batabona mu ndorerwamo yuko akeneye amaronko".
Nizeyimana Olivier akaba ari n'umufana ukomeye wa FC Barcelona aho akunze kugaragara ku kibuga cya Camp Nou yagiye gushyigikira iyo kipe.

4. Murenzi Abdalla: 

 Ni umwe mu bakunze guhurizwaho na benshi mu bafana ba football cyane cyane aba Rayon sports. Murenzi yigeze kuyobora Rayon sports n'akarere ka Nyanza. Murenzi ni umugabo wubashywe haba muri ruhago ndetse yagiye agera ku musaruro  naho yanyuze nko mu buyobozi bwa Nyanza FC yasize ahesheje igikombe cya icyiciro cya 2 ndetse anayizamura mu kiciro cya mbere, akanabonwa mu isura y'umuntu wakuye Rayon sports 'mu muhanda' ubwo iyo kipe yajyaga kubana n'akarere ka Nyanza inahatwarira igikombe mu 2012.
Football yayibayemo kuva akiri umwana dore ko umubyeyi we Murenzi Kassim yakiniye Rayon sports n'ikipe y'igihugu mu myaka ya za 1980.

5. Munyandamutsa Augustin: 
Augustin Munyandamutsa yakunze kunenga mu ruhame imikorere ya FERWAFA

Iri zina naryo rirazwi cyane mu mupira wo mu Rwanda. Uyu mugabo wabanje kuba mu gisiririkali mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu nyuma akaza kwinjira mu bucuruzi abinyujije muri sosiyeti yitwa Mediacom, niwe ufatwa nk'isura yo kuzamura umupira w'abana aho yashinze ishule SEC ryigisha umupira w'amaguru nubu imbuto zaryo zikaba zigaragara mu mupira nyarwanda no hanze ku bakinnyi nka Nirisalike Salomon.
Mu iki gihe FERWAFA yamufatiye ibihano kubera kutavuga rumwe n'ubuyobozi buhari, ariko ntawashidikanya ko igihe kimwe nazagaruka mu mupira n'ubundi ibikorwa bye bizakomeza kwivugira.

lundi 25 septembre 2017

SCANDINAVIA Women Yakosoye As Kigali


Ikipe y'i Rubavu izwi nka Scandinavia women football, iherutse gutwara igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya 2 cya football y'abagore idatsinzwe umukino n'umwe, kuri uyu wa 6 yakosoye ku mugaragaro ikipe ya AS Kigali women yari isanzwe yarigize kagarara mu mupira w'abagore aho itwara umusubizo iibikombe bya shampiyona. Abakurikiranye uwo mukino i Rubavu bahamya ko hagiye kuzaba agapingane gakabije hagati y'izi kipe zombe ubu zizaba ziri mu kiciro cya mbere.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 38’ w’umukino gitsinzwe na Irela Umuziranenge nyuma yuko AS Kigali yari imaze guhusha penaliti yatewe na kapiteni Kalimba Alice ku munota wa cumi w’umukino (10’) nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Florence Imanizabayo mu rubuga rw'amahina. Igitego cya kabiri cya Scandinavia WFC cyanahamije intsinzi cyabonetse ku munota wa 60’ gitsinwe na Jazila Uwineza kapiteni w’iyi kipe yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Kanyamihigo Callixte Kazungu  yagiye agerageza amashoti agana mu izamu abura amahirwe y'igitego.
AS Kigali isanzwe idapfa gukorwaho yinjijwe igitego cya kabiri nyuma yuko Marie Claire Uwamahoro yari amaze guhabwa ikarita itukura ku munota wa 38' ubwo yakoraga ikosa agahabwa umuhondo ariko agakomeza gushotora umusifuzi wari uyoboye uyu mukino warangiye Scandinavia WFC itwaye amanota atatu (3) y'umunsi.







 Abasifuzi mu myitozo

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali XI:
Nyirabashyitsi Judith (GK), Rehema Uwizeyimana, Uwamahoro Marie Claire, Mukamana Clementine, Edith Umulisa, Jeannette Mukeshimana, Saida Ntagisanimana, Kalimba Alice (C) Iradukunda Callixte, Florence Izabayo na Dudja Umwariwase.

Scandinavia WFC XI:
Umubyeyi Zaria (GK),Nyirahabimana Anne Marie, Mukaneza Marie Jose, Olive Uwamahoro, Jazila Uwineza, Mukandayisenga Nadine, Claire Mushimiyimana, Uwihirwa Madfasia, Fatuma Kankindi, Abimana Djamila na Irela Umuziranenge

AMAFOTO:Inyarwanda

DEGAULE NICYO CYEMEZO CYA MBERE AFASHE KIGASHIMISHA ABA RAYONS BOSE





Kuva Nzamwita Degaule yagera ku buyobozi bwa FERWAFA mu 2014, hakunze kubaho kutumvikana we n'abakunzi b'ikipe ya Rayon sports bamwe bamushinja ko yanga ikipe yabo.
Mu byo bagiye bashingiraho harimo umukino wigeze kwimurwa hagati ya APR FC na Rayon sports n'ibindi nko kuba barahawe igikombe cya shampiyona adahari.

Kuri uyu wa mbere FERWAFA ikaba yafashe umwanzuro wanejeje abakunzi ba Rayon sports bose aho yanzuye ko umukino w'igikombe Super cup uzakomereza aho wari ugeze ku munota wa 63 kandi buri cyose kigakomeza aho umukino wari ugereye nkuko amategeko ya CAF na FIFA abiteganya mu bihe nk'ibi byari byabaye i Rubavu ubwo bitunguranye umuriro waburaga bigahagarika umukino.
Umwe mu bayobozi ba Rayon sports utashatse ko tuvuga izina rye, twahuriye aho bita kwa Freddy kuri uyu wa mbere ku mugoroba, yagize ati: " Nubwo hari ibyo yagiye adufashaho nko kutuguriza amafranga igihe twari mu mikino y'Afrika, ariko mbona aho yagiye atubangamira nko kuba batarateganije uburyo bwari bunogeye bwo kuduha igikombe cya shampiyona twatwaye. Ariko iki cyemezo cy'uyu munsi kiradushimishije cyane, usibye ko rwari urubanza rw'urucabana, amategeko yari ku ruhande rwacu. Ahubwo n'ibindi byemezo biri imbere azabyitwaremo gutya kuko amarangamutima ntayobora umupira".
Ikindi cyanzuwe muri iyo nama ni uko umukino wa Rayon sports-As Kigali muri shampiyona uzakinwa ku cyumweru.

samedi 9 septembre 2017

APR FC yarekuye abakinnyi batatu barimo 2 yaguze umwaka ushize

 

Ikipe ya APR FC yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’abakinnyi 3 bayifashije umwaka ushize kwegukana igikombe cy’Amahoro, bakaba barimo abo yari yaguze umwaka ushize w’imikino.
Abo bakinnyi ni Benedeta Janvier wakuriye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC, Mvuyekure Emery umuzamu bari baguze mu ikipe ya Police FC kuri miliyoni 8, na Onesme Twagizimana bari batanzeho agera kuri miliyoni 12.
Amakuru dukesha RuhagoYacu avuga ko Janvier Benedata na Emery Mvuyekure bamaze guhabwa impapuro zibakura mu ikipe ya APR FC (Release Letters) naho Onesme Twagizimana akaza ataraye aruhawe, we akaba anakiri kumwe na bagenzi be mu mwiherero bitegura Agaciro.

Janvier Benedata yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR FC ubwo yabashaga kwegukana igikombe cya shampiyona muri 2015/16, akaba yari mu bakinnyi bakoreshejwe cyane na Rubona Emmanuel ndetse na Nizar Khanfir.
Uyu musore ubwo Jimmy Mulisa yazaga umwaka ushize ntabwo ari mu bakinnyi yakoresheje cyane, biza kurangira akinnye imikino micye.
Umuzamu Mvuyekure Emery bivugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe yo mu cyiciro cya 2 muri Turkey, yaguzwe umwaka ushize avuye mu ikipe ya Police FC aje kuziba icyuho cya Ndoli Jean Claude na Kwizera Olivier bari bamaze gutandukana na APR FC.
Mu ntangiriro yabonye umwanya wo gukina anakoreshwa mu mikino myinshi, ariko nyuma yaje kuza kuwutakaza, Kimenyi Yves na Ntaribi Steven aba ari bo bakoreshwa cyane.

Kuri Onesme Twagizimana yari yatangiye neza anafasha APR FC gutsinda ikipe ya AS Vita Club mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro, ariko aza kugenda atakaza umwanya ahanini binatewe n’invune.
Aba bakinnyi bikaba byarangiye bashimiwe na APR FC.


Diarra wanditse amateka muri Rayon Sports ategerejwe i Kigali


Rutahizamu w’Umunya-Mali, Ismaila Diarra, wafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro iheruka ubwo yatsindaga APR FC mu 2016; ategerejwe i Kigali mu biganiro biganisha ku kugaruka muri iyi kipe yakoreyemo amateka.
Muri Kanama 2016 nibwo Diarra yavuye mu Rwanda akerekeza muri Daring Club Motema Pembe Imana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu musore ntiyahiriwe n’urugendo rw’i Kinshasa kuko atigeze yitwara neza byatumye ajya kugerageza amahirwe muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC.
Nyuma yaho Umutoza Olivier Karekezi utoza Rayon Sports atangarije ko afite ikibazo cya ba rutahizamu, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatereye amaso kuri Diarra maze bugirana ibiganiro na DCMP ku buryo bigenze neza yagaruka mu Rwanda.

Weekend 9-10/9/2017 Regis'sure

Nkuko Twabyiyemeje, buri munsi tuzajya dufata umwanya wo kubafasha guhitamo amakipe aba ahabwa amahirwe gutsinda. Bityo mugahitamo ayo mwumva duhuje kugirango dufatanye guhindura ubuzima. Ariko mbibutsa ko ibi bintu byo gusheta ku mikino bisaba gutekereza neza kuko hari benshi byakijije abandi bikaba byarabasize iheruheru.
Urugero ni  Umuturage w'umujyi wa London utarashatse kwivuga izina ku mpamvu z'umutekano we yatsindiye £117,000 ahwanye hafi na miliyoni 120 mu manyarwanda.
Abo mu muryango we baramusetse cyane ubwo yafataga £40 mu 2010. Yahuje imikino 14 irimo Espanyol, Fiorentina, Valencia, Port, Barcelona and AC Milan. Nta kipe zo mu Bwongereza yashyizeho kuko kari akaruhuko mu iyo shampiyona.
--------
-Marseille win
-Bayern win
-Man united win
-Spurs win
-Arsenal win

vendredi 8 septembre 2017

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ryategetse ko umukino wahuje Afurika y’Epfo na Senegal mu Ugushyingo umwaka ushize mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018, usubirwamo bundi bushya ndetse umusifuzi wawuyoboye ahagarikwa ubuzima bwe bwose muri uyu mwuga. Uyu mukino wabereye ahitwa Polokwane muri Afurika y’Epfo tariki 12 Ugushyingo 2016 warangiye igihugu cyakiriye gitsinze ibitego 2-1 harimo penaliti cyahawe ku munota wa 42 iterwa neza na Thulani Hlatshwayo ibyara igitego cya mbere mu gihe icya kabiri cyabonetse ku munota wa 45. Penaliti yatanzwe ntiyigeze ivugwaho rumwe ndetse nyuma yo kureba amashusho y’umukino, akanama nkemurampaka ka FIFA kafashe icyemezo cyo gutesha agaciro uwo mukino ukaba uzongera gusubirwamo mu Ugushyingo uyu mwaka ku itariki itaremezwa neza. Aka kanama kanemeje ko umusifuzi Joseph Lamptey w’imyaka 42 ukomoka muri Ghana wasifuye uyu mukino, yirengagije amategeko nkana ashaka kugira uruhare mu biva mu mukino, byatumye afatirwa ibihano bikomeye birimo no guhagarikwa burundu mu mwuga wo gusifura. Gusubiramo uyu mukino byongereye Senegal amahirwe yo kuba yabona itike yo kwitabira igikombe cy’Isi kuko kugeza ubu ari iya gatatu mu itsinda D n’amanota atanu inyuma ya Burkina Faso na Cape Verde zombi zifite atandatu bivuze ko niramuka itsinze Afurika y’Epfo ya nyuma n’inota rimwe izahita iyobora itsinda n’amanota umunani. Joseph Lamptey yahagaritswe burundu mu mwuga wo gusifura umupira w'amaguru




Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ryategetse ko umukino wahuje Afurika y’Epfo na Senegal mu Ugushyingo umwaka ushize mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018, usubirwamo bundi bushya ndetse umusifuzi wawuyoboye ahagarikwa ubuzima bwe bwose muri uyu mwuga.
Uyu mukino wabereye ahitwa Polokwane muri Afurika y’Epfo tariki 12 Ugushyingo 2016 warangiye igihugu cyakiriye gitsinze ibitego 2-1 harimo penaliti cyahawe ku munota wa 42 iterwa neza na Thulani Hlatshwayo ibyara igitego cya mbere mu gihe icya kabiri cyabonetse ku munota wa 45.
Penaliti yatanzwe ntiyigeze ivugwaho rumwe ndetse nyuma yo kureba amashusho y’umukino, akanama nkemurampaka ka FIFA kafashe icyemezo cyo gutesha agaciro uwo mukino ukaba uzongera gusubirwamo mu Ugushyingo uyu mwaka ku itariki itaremezwa neza.
Aka kanama kanemeje ko umusifuzi Joseph Lamptey w’imyaka 42 ukomoka muri Ghana wasifuye uyu mukino, yirengagije amategeko nkana ashaka kugira uruhare mu biva mu mukino, byatumye afatirwa ibihano bikomeye birimo no guhagarikwa burundu mu mwuga wo gusifura.
Gusubiramo uyu mukino byongereye Senegal amahirwe yo kuba yabona itike yo kwitabira igikombe cy’Isi kuko kugeza ubu ari iya gatatu mu itsinda D n’amanota atanu inyuma ya Burkina Faso na Cape Verde zombi zifite atandatu bivuze ko niramuka itsinze Afurika y’Epfo ya nyuma n’inota rimwe izahita iyobora itsinda n’amanota umunani.