samedi 9 septembre 2017

APR FC yarekuye abakinnyi batatu barimo 2 yaguze umwaka ushize

 

Ikipe ya APR FC yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’abakinnyi 3 bayifashije umwaka ushize kwegukana igikombe cy’Amahoro, bakaba barimo abo yari yaguze umwaka ushize w’imikino.
Abo bakinnyi ni Benedeta Janvier wakuriye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC, Mvuyekure Emery umuzamu bari baguze mu ikipe ya Police FC kuri miliyoni 8, na Onesme Twagizimana bari batanzeho agera kuri miliyoni 12.
Amakuru dukesha RuhagoYacu avuga ko Janvier Benedata na Emery Mvuyekure bamaze guhabwa impapuro zibakura mu ikipe ya APR FC (Release Letters) naho Onesme Twagizimana akaza ataraye aruhawe, we akaba anakiri kumwe na bagenzi be mu mwiherero bitegura Agaciro.

Janvier Benedata yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR FC ubwo yabashaga kwegukana igikombe cya shampiyona muri 2015/16, akaba yari mu bakinnyi bakoreshejwe cyane na Rubona Emmanuel ndetse na Nizar Khanfir.
Uyu musore ubwo Jimmy Mulisa yazaga umwaka ushize ntabwo ari mu bakinnyi yakoresheje cyane, biza kurangira akinnye imikino micye.
Umuzamu Mvuyekure Emery bivugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe yo mu cyiciro cya 2 muri Turkey, yaguzwe umwaka ushize avuye mu ikipe ya Police FC aje kuziba icyuho cya Ndoli Jean Claude na Kwizera Olivier bari bamaze gutandukana na APR FC.
Mu ntangiriro yabonye umwanya wo gukina anakoreshwa mu mikino myinshi, ariko nyuma yaje kuza kuwutakaza, Kimenyi Yves na Ntaribi Steven aba ari bo bakoreshwa cyane.

Kuri Onesme Twagizimana yari yatangiye neza anafasha APR FC gutsinda ikipe ya AS Vita Club mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro, ariko aza kugenda atakaza umwanya ahanini binatewe n’invune.
Aba bakinnyi bikaba byarangiye bashimiwe na APR FC.


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire