Kuva Nzamwita Degaule yagera ku buyobozi bwa FERWAFA mu 2014, hakunze
kubaho kutumvikana we n'abakunzi b'ikipe ya Rayon sports bamwe bamushinja ko
yanga ikipe yabo.
Mu byo bagiye bashingiraho harimo umukino wigeze kwimurwa hagati ya APR FC
na Rayon sports n'ibindi nko kuba barahawe igikombe cya shampiyona adahari.
Kuri uyu wa mbere FERWAFA ikaba yafashe umwanzuro wanejeje abakunzi ba
Rayon sports bose aho yanzuye ko umukino w'igikombe Super cup uzakomereza aho
wari ugeze ku munota wa 63 kandi buri cyose kigakomeza aho umukino wari ugereye
nkuko amategeko ya CAF na FIFA abiteganya mu bihe nk'ibi byari byabaye i Rubavu
ubwo bitunguranye umuriro waburaga bigahagarika umukino.
Umwe mu bayobozi ba Rayon sports utashatse ko tuvuga izina rye, twahuriye
aho bita kwa Freddy kuri uyu wa mbere ku mugoroba, yagize ati: " Nubwo
hari ibyo yagiye adufashaho nko kutuguriza amafranga igihe twari mu mikino
y'Afrika, ariko mbona aho yagiye atubangamira nko kuba batarateganije uburyo
bwari bunogeye bwo kuduha igikombe cya shampiyona twatwaye. Ariko iki cyemezo
cy'uyu munsi kiradushimishije cyane, usibye ko rwari urubanza rw'urucabana,
amategeko yari ku ruhande rwacu. Ahubwo n'ibindi byemezo biri imbere
azabyitwaremo gutya kuko amarangamutima ntayobora umupira".
Ikindi cyanzuwe muri iyo nama ni uko umukino wa Rayon sports-As Kigali muri
shampiyona uzakinwa ku cyumweru.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire