lundi 25 septembre 2017

SCANDINAVIA Women Yakosoye As Kigali


Ikipe y'i Rubavu izwi nka Scandinavia women football, iherutse gutwara igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya 2 cya football y'abagore idatsinzwe umukino n'umwe, kuri uyu wa 6 yakosoye ku mugaragaro ikipe ya AS Kigali women yari isanzwe yarigize kagarara mu mupira w'abagore aho itwara umusubizo iibikombe bya shampiyona. Abakurikiranye uwo mukino i Rubavu bahamya ko hagiye kuzaba agapingane gakabije hagati y'izi kipe zombe ubu zizaba ziri mu kiciro cya mbere.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 38’ w’umukino gitsinzwe na Irela Umuziranenge nyuma yuko AS Kigali yari imaze guhusha penaliti yatewe na kapiteni Kalimba Alice ku munota wa cumi w’umukino (10’) nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Florence Imanizabayo mu rubuga rw'amahina. Igitego cya kabiri cya Scandinavia WFC cyanahamije intsinzi cyabonetse ku munota wa 60’ gitsinwe na Jazila Uwineza kapiteni w’iyi kipe yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Kanyamihigo Callixte Kazungu  yagiye agerageza amashoti agana mu izamu abura amahirwe y'igitego.
AS Kigali isanzwe idapfa gukorwaho yinjijwe igitego cya kabiri nyuma yuko Marie Claire Uwamahoro yari amaze guhabwa ikarita itukura ku munota wa 38' ubwo yakoraga ikosa agahabwa umuhondo ariko agakomeza gushotora umusifuzi wari uyoboye uyu mukino warangiye Scandinavia WFC itwaye amanota atatu (3) y'umunsi.







 Abasifuzi mu myitozo

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali XI:
Nyirabashyitsi Judith (GK), Rehema Uwizeyimana, Uwamahoro Marie Claire, Mukamana Clementine, Edith Umulisa, Jeannette Mukeshimana, Saida Ntagisanimana, Kalimba Alice (C) Iradukunda Callixte, Florence Izabayo na Dudja Umwariwase.

Scandinavia WFC XI:
Umubyeyi Zaria (GK),Nyirahabimana Anne Marie, Mukaneza Marie Jose, Olive Uwamahoro, Jazila Uwineza, Mukandayisenga Nadine, Claire Mushimiyimana, Uwihirwa Madfasia, Fatuma Kankindi, Abimana Djamila na Irela Umuziranenge

AMAFOTO:Inyarwanda

1 commentaire: