mardi 30 janvier 2018

Gicumbi FC na Espoir FC zigiye kubakirwa stade zigezweho


Gicumbi

Ku ikubitiro, Ibibuga by’amakipe ya Gicumbi FC na Espoir FC bizatangira kubakwa muri Mata uyu mwaka, ni nyuma yaho umuyobozi w’inzubacyuho wa Ferwafa; Nzamwita Vincent De Gaulle ahuye n’umuyobozi wa sosiyete izubaka ibi bibuga.
Mu biganiro byahuje Ferwafa yari ihagarariwe na Nzamwita Vincent De Gaulle hamwe na Anouar Gueriri, uyobora sosiyete y’ubwubatsi ya Coter Terhrazaz Construction, aba bemeye kubaka ibi bibuga byombi biherereye mu turere twa Gicumbi na Rusizi.
Stade zizubakwa muri utu turere twa Rusizi na Gicumbi, buri imwe izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 3,000 bicaye neza, ibi byose bizaturuka mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Ferwafa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bwami bwa Maroc, FRMF.


Bijyanye n’uko n’utundi turere dukeneye ibibuga ndetse binajyanye na gahunda ya leta, ibi bibuga bifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi bitatu (cyangwa barenga mu gihe kiri imbere) bizubakwa hafi muri buri karere.
Sosiyete y’ubwubatsi ya Coter Terhrazaz Contruction yubatse stade 63 zifite ubwatsi bw’ubukorano ndetse n’ibindi bitanu by’ubwatsi busanzwe mu gihugu cya Maroc.

Mu masezerano hagati ya Ferwafa na FRMF, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bwami bwa Maroc ryemeye kubaka ibibuga by’ibikorano mu turere dutandukanye mu Rwanda, ndetse no kuvugurura ibihasanzwe mu rwego rwo kongera ibikorwaremezo mu gihugu.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire