lundi 1 janvier 2018

Shampiyona y’icyiciro cya mbere izasubukurwa muri Gashyantare ya 2018




Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere muri ruhago izasubukurwa muri Gashyantare ya 2018, nyuma y’imikino y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo igiye kubera muri Maroc.

Iyi mikino ya CHAN izitabirwa n’ikipe y’igihugu Amavubi, izatangira tariki ya 13 Mutarama, isozwe tariki ya 04 Gashyantare uyu mwaka.

Iyi ngingo yafashwe n’inama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa FERWAFA.

Shampiyona izasubukuwa hakinwa umunsi wa 11 wayo, bizaba ai tariki ya 06 Gashyantare, iminsi 2 nyuma yo gusozwa kwa CHAN, ikomeze tariki ya 07 Gashyantare.

Mu ntangiriro z’icyumweru cya mbere cya Mutarama 2018, ni bwo ishami rishinzwe amarushanwa rizicara rikagena uko amakipe azahura, rinabimenyeshe abo bireba bose.

Umwaka wa 2017 ushojwe Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20 muri 30 yahataniye. Ikurikiwe na AS Kigali irusha amanota 2, naho APR FC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 16, irusha mukeba w’ibihe byose Rayon Sports FC inota 1, ariko iyi kipe iracyabitse umukino 1 w’ikirarane.

Shampiyona izasubukurwa Rayon Sports itana mu mitwe na APR FC nta gihindutse

    Kiyovu Sports vs Bugesera
    Rayon Sports vs APR FC
    Etincelles vs Miroplast
    Amagaju vs Espoir
    Sunrise vs Mukura
    AS Kigali vs Kirehe
    Marines vs Police
    Musanze vs Gicumbi

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire