vendredi 5 avril 2019

GISAGARA Volleyball ku mukino wa nyuma mu itsinda

Haraba ari 17h00 ku isaha ya Kigali, nibwo ikipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afrika mu mukino wa volleyball iza gucakirana na Gendarmerie yo muri Madagascar.
Ni umukino ufite icyo usobanuye kuko Gisagara iwutsinze irinjra mu rindi sibaniro ryo guhatanira imyanya kuva 9 kugeza 16. Kuwutsindwa nabyo byatuma ijya mu mubare ahatanira imyanya idashamaje na busa yafatwa nkaho ariyo ngwizamubare muri aya marushanwa ari kubera mu gihugu cya Misiri.
Ni umukino utaza kugaragara nk'uko mwari mubimenyereye kuri CAVB youtube channel ahubwo murawukurikira live kuri
-Instagram: muramiraregisi
-Youtube.com.......Muramira tv.....ukabanza ugakora subscribe.
-Abo ibyo bigora baza kunyandikira kuri whatsapp number 0788434649 nkaboherereza Link bakandaho biboroheye match igahita igaragara.


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire