mardi 25 juillet 2017

Nyuma yo kwiba igikombe muri Zone ya 5 kampala, FERWAHAND ngo irabisubira mu gikombe cy'Afrika


Imwe mu mpamvu siporo yo mu Rwanda idatera imbere ni ukubakira ku kinyoma. Bizanatwara igihe kugirango ubu busembwa bukike kuko bisa nibyamaze kwinjirira mu nzego hafi ya zose za sports.
Ubu ikijyanye no kwibeshya tunabeshya abandi ariko tunangiza ejo hazaza muri siporo ni ukubeshya imyaka y'abakinnyi.

Yego hari ibibazo byinshi muri siporo yacu birimo kwizera amarozi, gutanga inyoroshyo yafatwa nka ruswa, gushyira imbere indonke n'ibindi ariko icyo guhindura imyaka cyo ni ukumugaza umukino ku buryo burambye.

Iki cyorezo rero cyageze no mu mukino wa Handball aho baherutse kujya kampala bitwaje ikipe irimo abasaza bri mu myaka 25 cg irenga bazana by'amahugu igikombe cya zone ya 5, ubu bakaba bari hafi kwitegura kujya Senegal mu gikombe cya Afrika nacyo bashobora gutwara kuko bazaba bakina n'abana batari ku rwego rwabo kuko irushanwa ryagenewe abatarengeje imyaka 20.

Nyamara abo twashoboye kwifashisha bose ngo baduhe amakuru, haba za facebook page z'aba bakinnyi zigaragaza ko harimo ubujura bukabije kuko habayeho kubeshya imyaka ku buryo buteye isoni. Ibi bigatuma abakinnyi bato bagombye gutegurwa ejo hazaza  badindira, umukino ukadindira nawo muri rusange.



lundi 24 juillet 2017

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasheshwe hashyirwaho Komite y’agateganyo

Nyuma yo kutumvikana no kuvuguruzanya mu myanzuro ifatwa na komite eshatu zayoboraga Rayon sports, abahoze bayobora iyi kipe bazwi ku izina rya IMENA bafashe umwanzuro wo gusesa ubuyobozi bwose bwa Rayon Sports, bashyiraho abantu batatu bazayiyobora mu nzibacyuho y’ukwezi, banategure amatora y’ubuyobozi bushya.

Ubuyobozi bwose bwa Rayon sports bwasheshwe
Ubuyobozi bwose bwa Rayon sports bwasheshwe

Abahoze bayobora Rayon sports bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Imena bafashe uyu mwanzuro wo gukuraho ubuyobozi bwa Rayon sports bwibumbiye muri komite eshatu zitandukanye.
Izi komite zasheshwe ni inama y’ubutegetsi (Board) ya Rayon sports yayoborwaga na Ngarambe Charles, Komite y’Umuryango wa Rayon Sports yayoborwaga na Kimenyi Vedaste na komite ya Rayon Sports FC yari ikuriwe na Gacinya Denis.

Ni nyuma yo kutumvikana no guterana amagambo mu binyamakuru bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.
Kudahuza kw’izi komite zayoboraga Rayon sports mu myaka itatu ishize gushingiye ku mikoreshereze y’amafaranga mu kugura abakinnyi n’amahitamo y’abakinnyi n’abatoza iyi kipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Ku wa 20 Nyakanga, Ubuyobozi bwa Rayon sports FC buyobowe na Gacinya Chance Denis bwatangaje ko Olivier Karekezi ari we mutoza mushya wa Rayon Sports.

Iminsi itatu yakurikiye iri tangazwa ry’umutoza mushya habayemo impaka zikomeye kuko izindi komite zitamushakaga kandi zemezaga ko Gacinya yamuhaye akazi atabifitiye uburenganzira kuko amategeko agenga Rayon yemeza ko komite y’umuryango ari yo itanga akazi ku bakozi bashya.

Byatumye haterana inama eshatu zitandukanye, iya nyuma ibera muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017, yatumijwe n’abayoboye Rayon sports n’abakunzi bakuru bayo bibumbiye mu itsinda ryitwa ‘IMENA ZA Rayon sports’.
Imyanzuro yavuye muri iyi nama ni ugusesa komite zose uko ari eshatu hatorwa abagabo batatu bazayobora inzibacyuho y’ukwezi.

Gacinya Chance Denis, Ngarambe Charles na Rudasingwa JMV bahawe inshingano zo kuyobora mu nzibacyuho, basabwe kuyobora ibikorwa byose bya Rayon by’agateganyo.
Banasabwe kandi gutegura inama y’inteko rusange izaberamo amatora y’ubuyobozi bushya bw’iyi kipe. Aba bagabo bazagenzurwa na Dr Rwagacondo Claude, Paul Muvunyi na Kamili Emmanuel bari mu itsinda ry’Imena.


samedi 22 juillet 2017

ESE UMUSHINGA WO KUBAKA HOTEL FERWAFA UGEZE HE




Mu gihe shampiyona yo mu Rwanda yarangiye, abanyamupira bose bahanze amaso amatora ya FERWAFA azaba muri NZELI uyu mwaka, abandi bakomeje kwibaza ibikorwa remezo byagiye byemezwa gukora aho bigeze.

Amakuru atugeraho ava muri Morocco, ahaberaga inama yo guhindura byinshi mu mupira w'amaguru wa Afrika harimo no kwimura amezi cyakinirwagamo kuva muri Mutarama kikajya muri KAMENA-Nyakanga, President wa FERWAFA Degaule Nzamwita yaboneyeho kugirana inama n'abanyamaroke bemeye kuzafasha mu iyubakwa ry'iyi hotel bakunganira inkunga FIFA yari yagennye. Degaule yasabye Morocco kurekura amafranga bemeye akabakaba miliyali ebyiri z'amanyarwanda (2.250.000$) akoherezwa muri konti ya FEWAFA muri gahunda yiswe Forward Program. President wa FRMF ariyo federasiyo ya Morocco, bwana Fouzi Lekja yemeye ko bigiye gukrwa vuba anashimira Degaule ko yafunguye amarembo bigatuma ubu federations nyinshi zarabonye ko Morocco ari nyabagendwa mu mupira w'amaguru zikaba nazo ziri gusaba inkunga  zinyuranye.
Aya mafranga akazafasha mu kurangiza uyu mushinga wa Hotel ya FERWAFA  nta deni rya banki ifashe nkuko byari biteganijwe.

mercredi 19 juillet 2017

Ngororero igiye kuzuza Stade ubu imaze gutwara asaga MILIYARI Frw

Akarere ka Ngorororero karimo gusoza ikiciro cya kabiri cyo kubaka Stade y’Akarere iherereye mu Kagari ka Kabagari, Umurenge wa Ngororero, aho igeze ngo ikaba imaze gutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari.
Stade ya Ngororero aho igeze aha imaze gutwara Miliyari.
Stade ya Ngororero aho igeze aha imaze gutwara Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Ni Stade yubatse hagati y’imisozi miremire, ahantu ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemeza ko ari honyine hashobokaga kuba hakubakwa Stade muri aka Karere k’imisozi miremire.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororo buvuga ko mu byiciro (phases) bibiri byo kubaka iyi Stade, bamaze kuyitangaho amafaranga agera ku kayabo ka Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (1 000 000 000 Frw), ahanini ngo yongerewe n’umuhanda ujya aho stade yubatse nawo bateganya gushyiramo Kaburimbo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko kubera ubushobozi bw’Akarere iyi stade bayubatse mu byiciro bitandukanye.
Mayor Ndayambaje kandi avuga ko stade niyuzura bazashinga n’ikipe ku buryo nabo bazajya bahangamura amakipe akomeye.
Ati “Turateganya gushyiraho ikipe, ntabwo twakubaka stade tugashyiraho amafaranga angana kuriya tutazashyiraho ikipe, kandi urubyiruko rwacu rufi ubushake, n’ubu hano mu Gasanteri ka Ngororero dufite ikipe y’urubyiruko yitwa ‘morning sport’.”
Iyi Stade uyu munsi niyo yakiriweho Umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame uri kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda.
Iyi Stade uyu munsi niyo yakiriweho Umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame uri kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda.
Kuradusenge Janvier, umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage we avuga ko iyi stade ari igikorwaremezo kizatuma abantu batinyuka bakajya bajya muri Ngororero.
Ati “Turashaka ko abakinnyi bazajya baza muri Ngororero mu mwiherero, bagakora imyitozo muri aya mahumbezi ya Ngororero.”
Kuradusenge avuga ko ubu batangiye igikorwa cyo gushaka abakinnyi bafite impano mu Karere kugira ngo babe bategurwa, ku buryo ngo nko mu myaka ibiri iri imbere bazaba bafite ikipe ishobora gusohokera Akarere igakina n’amakipe y’utundi turere, cyangwa ikazanazamuka no mu byiciro bihatanira ibikombe (division).
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bushaka kandi no gukomeza guteza imbere imikino gakondo nk’uwo ‘kunyabana’ bakina bakoresha ikoni, kugira ngo ikomeze gususurutsa abaturage.
Ngororero kandi ngo Ndetse n’umukino wo kwiruka dore ko ngo kuba babarizwa mu misozi miremire bibahesha amashirwe yo kuba bakwitwara neza mu mukino wo kwiruka, dore ko ubu banatangije isiganwa ry’amaguru bise ’20 KM de Mukore’.
Iyi stade ngo nimara kuzura izajya ikurura abantu baze kuhakorera umwiherero.
Iyi stade ngo nimara kuzura izajya ikurura abantu baze kuhakorera umwiherero.
Iyi stade ngo nimara kuzura bazahita bashyiraho ikipe.
Iyi stade ngo nimara kuzura bazahita bashyiraho ikipe.
SRC:Umuseke

Kuvuka i Nyanza byatumye mpora nifuza gukinira Rayon- Youssuf Habimana

Rutahizamu mushya Rayon sports yasinyishije avuye muri Mukura VS, Youssuf  Habimana yemeza ko kuba yaravukiye i Nyanza byatumye arota gukinira iyi kipe kuko n’ababyeyi be bayikundaga. None inzozi ze zabaye impamo.
Kuva akiri muto Youssuf Habimana yifuzaga gukinira Rayon sports
Kuva akiri muto Youssuf Habimana yifuzaga gukinira Rayon sports
Mu ntangiriro za Nyakanga nibwo byatangajwe ku mugaragaro ko Rayon sports yasinyishije abakinnyi batatu barimo babiri bakiniraga  Mukura VS; umukinnyi wo hagati Ally Niyonzima na rutahizamu Youssuf Habimana.
Bamwe baretswe abafana tariki 8 Nyakanga 2017. Uwo munsi ngo ni umunsi w’amateka kuri Youssuf Habimana kuko agiye gukinira ikipe yakuze akunda.
“Rayon sports ni ikipe nziza, ikunzwe kandi benshi mu bakinnyi barayifuza. Njye nayifuzaga kurushaho kuko mvuka mu karere ka Nyanza. Byatumye nkura numva ari ikipe y’ababyeyi. Kuba nari imaze imyaka ingana gutya ntarayikinira byatumaga numva hari urwego ntarageraho. Ndashimira amakipe nakiniye mbere kuko yanzamuriye urwego, ariko uyu munsi nishimiye ko ngiye guhangana mu ikipe ifite igikombe cya shampiyona. Nkeka ko ibyiza biri imbere”

Youssuf Habimana yasinyiye Rayon sports amasezerano y’imyaka ibiri, ahabwa ‘recruitement’ ya miliyoni eshanu, akazahembwa ibihumbi 350 frw. Mbere ya Rayon sports yamenyekanye muri Kiyovu sports na Mukura VS.
Habimana Youssuf na Rutanga Eric berekanywe nk'abakinnyi bashya ba Rayon sports
Habimana Youssuf na Rutanga Eric berekanywe nk’abakinnyi bashya ba Rayon sports
Youssuf yari amaze imyaka ibiri muri Mukura VS
Youssuf yari amaze imyaka ibiri muri Mukura VS.
SRC:Umuseke

"Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura

 
Uwari watanzwe ku rutonde n’uruhande rw’abashyigikiye Nzamwita Vincent De Gaulle, kuba yaba umuyobozi wungirije wa FERWAFA Nizeyima Olivier akaba na
Perezida wa Mukura VS, amaze gusezera kuri bagenzi be.

Uyu mugabo akaba atangaje kwegura kwe, habura umunsi umwe ngo uruhande rwa Nzamwita Vincent De Gaulle, rutange urutonde ntakuka rwabo bazafatanya kuobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Olivier Nizeyimana yemeje ko yamaze kwegura kuri uyu mwanya, akaba yanamaze kubomenyesha bagenzi be.
" Ni byo koko namaze gusezera kuri uyu mwanya wo kwiyamamaza kuba nazaba Vice Perezida wa FERWAFA, nkaba namaze no kubibwira bagenzi banjye."
" Nasanze ntabona umwanya wo kuba naba Vice Perezida wa FERWAFA ngo mbifatanye no kuyobora Mukura VS n’akandi kazi kanjye ka munsi, kuko byaba bibaye byinshi."
 Komite ya Degaule yahise imusimbuza Habyarimana Marcel w'i Rusizi muri Espoir FC


  • Visi Perezida: Habyarimana Marcel
  • Komisoyo y’icungamari: Mukangoboka Christine,
  • Komisiyo yo kumenyekanisha ibikorwa (Marketing Commission): Nikuze Valentine,
  • Komisiyo y’Iterambere ry’abakiri bato: Nshimiyimana Alexis Redamptus,
  • Komisiyo ya Tekiniki: Munyankaka Ancille,
  • Komisiyo y’Amategeko: Masumbuko Moussa,
  • Komisiyo y’Umupira w’abari n’abategarugori: Kagabo Patrick,
  • Komisiyo y’Abasifuzi: Ruhamiriza Eric,
  • Komisiyo y’Amarushanwa: Kajangwe Joseph
  • Komisiyo y’ubuvuzi (Medical Commission): Hakizimana Moussa,
  • Komisiyo y’Umutekano: AIP Ntakirutimana Diane.

Mazembe yegukanye shampiyona nyuma yo gutsinda AS Vita Club

 

Ikipe ya Tout Pouissant Mazembe mu gihug cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yegukanye igikombe cya shampiyona kuri uyu wa gatatu, nyuma yo gutsinda AS Vita Club bari bahanganye.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Kamalondo, ntiwahiriye abasore ba Florent Ibenge kuko igitego rukumbi batsinzwe muri uyu mukino kinjiye ku munota wa kabiri w’umukino, baza kunanirwa kukishyura.
Igitego cya Tout Pouissant Mazembe cyatsinzwe na Isma Mpeko ku mupira wari uhinduwe na Malongo ku ruhande rw’iburyo.
Aya makipe yombi yanganyaga amanota 30, bikaba byarangiye iyi kipe y’i Lubumbashi ariyo yegukanye iyi shampiyona ya Kongo itari yoroshye uyu mwaka irusha umukeba amanota 3.
Aya makipe yombi niyo azahagararira igihugu cya Kongo muri Champions League, umwaka utaha w’imikino.

lundi 17 juillet 2017

Rayon yongereye amasezerano Mayor, Sibomana Patrick nawe arayisinyira vuba


Myugariro wok u ruhande rw’iburyo Nzayisenga Jean d’Amour bita Mayor yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Rayon sports. Biteganyijwe ko Manzi Thierry na Sibomana Patrick wa APR FC nabo basinyira Rayon muri iki cyumweru.
Jean d'Amour Mayor yongereye amasezerano y'imyaka itatu isanga ibiri yari amaze muri Rayon sports
Jean d’Amour Mayor yongereye amasezerano y’imyaka itatu isanga ibiri yari amaze muri Rayon sports
Kuri wa mbere tariki 17 Nyakanga 2017 nibwo Rayon sports yasubukuye ibiganiro n’abakinnyi  yifuza kongerera amasezerano n’abashya ishaka gusinyisha.
Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko Rayon sports yamaze kongerera amasezerano y’imyaka itatu myugariro Nzayisenga Jean d’Amour Mayor. Uyu musore wageze muri Rayon muri 2015 avuye mu Isonga FC yahawe miliyoni esheshatu (6) asinya amasezerano y’imyaka itatu.
Ku mu goroba wo kuri uyu wa mbere biravugwa ko komite ishinzwe kugura abakinnyi muri Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona ishobora kongerera amasezerano Manzi Thierry uri mu ikipe y’igihugu Amavubi wemerewe miliyoni icumi za ‘recruitement’, inasinyishe Sibomama Patrick Pappy wari umukinnyi wa APR FC.
Aba bakinnyi ishobora gusinyisha bariyongera kuri Nova Bayama, Mugisha Francois Master, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier Sefu, na Ndayishimiye Eric Bakame bongereye amasezerano, n’abakinnyi bashya nka; Rutanga Ericwavuye muri APR FC, Nyandwi Saddam wavuye muri Espoir FC, Mugisha Gilbert wavuye muri Pepiniere FC, Niyigena Jules Moïse wavuye muri AS Muhanga na Youssuf  Habimana wavuye muri Mukura VS.
Mayor na Patrick Sibomana bari bamaze imyaka bahangana bashobora gukinana umwaka utaha muri Rayon sports
Mayor na Patrick Sibomana bari bamaze imyaka bahangana bashobora gukinana umwaka utaha muri Rayon sports

Karekezi, Katauti na Nkunzigoma ni bo batoza bashya ba Rayon Sports FC


Abatoza batatu bahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Karekezi Olivier, Ndikumana Hamad Katauti na Nkunzingoma Ramadhan bumvikanye n’ikipe ya Rayon Sports kuyitoza mu mwaka utaha w’imikino.
 
Amakuru yizewe  avuye ku bayobozi ba Rayon Sports atangaza ko aba batoza bombi bamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza mu mwaka utaha.
Umwe mubo twaganiriye, yatangaje ko Karekezi bunvikanye ku wa 5 w’icyumweru gishize, bakaba baranze guhita babitangaza ku mugaragaro, kuko Karekezi agomba kugera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru, avuye mu gihugu cya Sweden, aho yari amaze igihe akorera.

vendredi 14 juillet 2017

Degaule niwe wenyine wari watanze kandidatire yo kuyobora Ferwafa kugeza mu minota 10 ya nyuma


Mu gihe hasigaye amasaha make, kuko byari byitezwe kurangira 11h00 ku italiki ya 15 Nyakanga 2017, biri kugenda bigaragara ko umukandida umwe rukumbi ariwe Nzamwita Vincent Degaule ashobora kuzaba ntawe azaba ahanganye nawe mu matora ya FERWAFA azaba mu kwezi kwa 9.
Nzamwita Vincent “De Gaule” umaze imyaka ine ayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yatanze kandidature yo kongera kuyobora mu matora azaba tariki ya 10 Nzeli 2017.
Nzamwita watorewe kuyobora FERWAFA muri Mutarama 2014 yashyikirije kandidature ye akanama  gashinzwe gutegura amatora ibisabwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.
 Aganira n’urubuga rwa FERWAFA yavuze ko yamaze gutanga ibisabwa mu gihe umunsi wa nyuma wo kubishyikiriza aka kanama ari kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Nyakanga 2017.
 Yagize ati ” Ndashaka kureba niba Inteko rusange izongera kuntora.”
Nzamwita yavuze ko imigabo n’imigambi ye azayitangaza ubwo aka kanama kazaba kamaze kwemera kandidature ye tariki ya 8 Kanama 2017.
Nyuma yo guhagarika kwakira kandidature kuri uyu wa Gatandatu saa tanu z’igitondo, kuva tariki ya 17-22 Nyakanga hazasuzumwa candidature hemezwe abazahatanira kuyobora FERWAFA tariki ya 8 Kanama 2017.
Habayeho Gutungurana ku munota wanyuma ubwo Mwanafunzi Albert wigeze kuba muri AsKigali na FERWAFA ku munota wa nyuma nawe yahise aterekamo. Bazaba bahanganye ari babiri. Hazaca uwambaye.
Abakandida bazaba bemejwe bazatangira kwiyamamaza kuva tariki ya 14 Kanama kugeza 9 Nzeli 2017, umunsi umwe mbere y’amatora.
Kugeza ubu nta wundi muntu uratanga kandidature ye yo kuyobora uru rwego rukuru rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Nzamwita Vincent yatorewe kuyobora FERWAFA muri Mutarama 2014 atsinze (amajwi 19) abandi bakandida bane, Ntagungira Celestin “Abega” (13), Gisabura Raoul (1), Munyandamutsa Augustin (3) na Mbanda Jean (1).

mercredi 12 juillet 2017

AS Kigali yaguze umukinnyi wa 7, Umugande Frank Kalanda

Rutahizamu wa Uganda Craines Frank Kalanda yasinye imyaka 3 muri AS Kigali
Rutahizamu wa Uganda Craines Frank Kalanda yasinye imyaka 3 muri AS Kigali
Kuri uyu wa kabiri 11 Nyakanga 2017 nibwo rutahizamu wa Uganda Craines Frank Kalanda yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe aho yari aje kurangiza ibiganiro no gusinya amasezerano na AS Kigali.
Amasaha make nyuma yahoo urubuga rwa Internet rw’iyi kipe rwatangaje ku mugaragaro ko yasinye imyaka itatu nka rutahizamu usanga abandi bakinnyi batandatu (6) bashya AS Kigali yaguze muri iyi mpeshyi, barimo; Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Ngama Emmanuel (Mukura VS), (Ishimwe Kevin (Pepiniere FC), Ngandu Omar (APR FC), Jimmy Mbaraga (Marines FC) na Ndarusanze Jean Claude (Lydia Ludic Burundi Académic).

mardi 11 juillet 2017

Murenzi Abdalla ntakiyamamarije kuyobora FERWAFA


Mu gihe byari byitezwe ko mu matora ya FERWAFA ataha Murenzi azaba ari umwe mu bahabwa amahirwe bazahangana na Degaule Nzamwita ku mwanya wo kuyobora FERWAFA, gusa bitunguranye mu gitondo cyo ku wa 11 Nyakanga, nibwo amakuru yabyutse yemeza ko Murenzi Abdallah wigeze kuyobora akarere ka Nyanza na Rayon sports ataziyamamaza ku mpamvu z'umwanya we utabimwemerera. Birasiga Nzamwita Degaule ariwe mukandida rukumbi kuri uwo mwanya mu gihe nta wundi urikomanga ku gatuza ngo aze guhatana nawe.
Amakuru kandi atugeraho gusa tutarabonera gihamya nuko na coalition ihanganye na FERWAFA ariko yo ihamya ko iharanira impinduka mu mupira wo mu Rwanda nayo ishobora gusenyuka mu masaha ya vuba. 
Ngayo nguko.

dimanche 9 juillet 2017

AMAFOTO: Rayon ishyikirijwe igikombe cya shampiyona, Masudi aregura

Umukino wa gicuti wahuje Rayon sports na AZAM FC yo muri Tanzania hagamijwe kwizihiza ibirori byo gutanga igikombe cya shampiyona yatsindiye warangiye mu byishimo by’abakunzi ba Rayon sports kuko yatsinze 4-2. Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Masudi yatunguranye atangaza ko yeguye.
Iki gikombe cyatanzwe nyuma y’umukino wa gicuti na AZAM FC yarangirije ku mwanya wa kane muri shampiyona ya Tanzania ishize. Ikipe itari ifite bamwe mu bakinnyi bakomeye nka; John Bocco, Shomari Kapombé, Aishi Manura bamaze gusinyira Simba SC, na Salum Abubakari ‘Sure Boy’ wagiye muri Yanga Africans.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Kwizera Olivier, Nova Bayama, Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Kakule Mugheni Fabrice, Nshuti Savio Dominique.
Abasore bahagarariye Rayon sports muri uyu mukino
Abasore bahagarariye Rayon sports muri uyu mukino
Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga: Mwadini Ali, Gambo Ismail, Kangwa Bruce, Kheri Abdallah, Mwantika David, Yahya Mudathir, Abdalla Masoud, Domayo Frank, Yahaya Mohamed, Yahya Zayd na Kipagwile Iddi.
11 babanjemo muri AZAM FC
11 babanjemo muri AZAM FC
Abatoza bahesheje Rayon sports igikombe, uhereye ibumoso, Nshimiyimana Maurice Maso, Masudi Djuma, Lomami Marcel na Masope
Abatoza bahesheje Rayon sports igikombe, uhereye ibumoso, Nshimiyimana Maurice Maso, Masudi Djuma, Lomami Marcel na Masope
Muhire Kevin asoje umwaka ari mu bihe byiza
Muhire Kevin asoje umwaka ari mu bihe byiza
Ndayishimiye Eric Bakame na Mwantika David nibo bayoboye abandiu
Ndayishimiye Eric Bakame na Mwantika David nibo bayoboye abandiu
Savio Nshuti Dominique yasezeye ku bafana ba Rayon acenga ba myugariro ba AZAM FC
Savio Nshuti Dominique yasezeye ku bafana ba Rayon acenga ba myugariro ba AZAM FC
Fabrice Mugheni yagoye abo hagati ba AZAM FC barimo Domayo Frank
Fabrice Mugheni yagoye abo hagati ba AZAM FC barimo Domayo Frank
Kwizera Pierrot yishimira igitego cya mbere
Kwizera Pierrot yishimira igitego cya mbere
Byari ibirori ku bakunzi ba Rayon sports
Byari ibirori ku bakunzi ba Rayon sports
Yahaya Mohamed yagoye ba myugariro ba Rayon anabatsinda igitego kimwe muri bibiri AZAM FC yatsinze
Yahaya Mohamed yagoye ba myugariro ba Rayon anabatsinda igitego kimwe muri bibiri AZAM FC yatsinze
Umuvuduko wa Nova Bayama wahesheje Rayon amanota menshi muri uyu mwaka
Umuvuduko wa Nova Bayama wahesheje Rayon amanota menshi muri uyu mwaka
Savio Nshuti na Nahimana Shasir bari mu batsindiye Rayon sports muri uyu mukino wa gicuti
Savio Nshuti na Nahimana Shasir bari mu batsindiye Rayon sports muri uyu mukino wa gicuti
Nahimana Shasir Rayon yavanye muri Vital'O y'i Burundi yayigiriye akamaro
Nahimana Shasir Rayon yavanye muri Vital’O y’i Burundi yayigiriye akamaro

Masudi na Fabrice basezeye kuri Rayon
Masudi na Fabrice basezeye kuri Rayon
Ibyishimo byari byose kuri Fabrice Mugheni na Mugabo Gabriel babuze igikombe cya shampiyona muri Police FC, bagitwaye muri Rayon
Ibyishimo byari byose kuri Fabrice Mugheni na Mugabo Gabriel babuze igikombe cya shampiyona muri Police FC, bagitwaye muri Rayon
Savio ati, bye bye Rayon
Savio ati, bye bye Rayon
Abasore biganjemo abazamukiye mu Isonga FC bishimira miliyoni bahesheje ikipe yabo
Abasore biganjemo abazamukiye mu Isonga FC bishimira miliyoni bahesheje ikipe yabo
Bakame abiha umugisha ati,,, nitwe bami ba ruhago mu Rwanda 2017
Bakame abiha umugisha ati,,, nitwe bami ba ruhago mu Rwanda 2017
Bakame yazanye n'umuryango we
Bakame yazanye n’umuryango we
Rwatubyaye umwaka ushize yagitwaye muri APR FC ubu agitwaye muri Rayon
Rwatubyaye umwaka ushize yagitwaye muri APR FC ubu agitwaye muri Rayon

Haringingo Francis watozaga Vital’O FC y’i Burundi yasinyiye Mukura VS

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bubinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet bwatangaje ko umurundi Haringingo Francis Christian ari we wagizwe umutoza mushya w’ikipe yabo.
Haringingo watozaga Vital'O niwe wahawe Mukura VS
Haringingo watozaga Vital’O niwe wahawe Mukura VS
Haringingo bakunda kwita “Coach Mbaya” yatozaga Vital’O FC yo mu gihugu cy’u Burundi kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. Nyuma y’ibiganiro byagenze neza hagati ye n’ubuyobozi bwa Mukura VS, yasinye amasezerano yo gutoza iyi kipe yo mu karere ka Huye imyaka ibiri.
Bimwe mu byihutirwa Umutoza Haringingo azaheraho akigera muri Mukura ni ukugura abakinnyi bazafasha Mukura mu mwaka utaha w’imikino.

Ku nshuro ya 2 Pierrot ahembwe nk’uwahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda

Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘AZAM Rwanda Premier League’ yatangiye tariki 14 Ukwakira 2016 isozwa tariki 16 Kamena 2017. Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona naho Pépinière FC na Kiyovu sports zimanuka mu kiciro cya kabiri.
Nyuma yo gusoza uyu mwaka w’imikino ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ n’umuteankunga wa shampiyona AZAM TV bateguye ibirori byo guhemba indashyikirwa.
Uko ibihembo byatanzwe
Umufana w’umwaka ni;
Asman wa AS Kigali yahawe igikombe na ‘cheque’ y’ibihumbi 100 frw. Byatunguranye kuko uyu mukunzi wa Ruhago ntawe bahanganiye iki gihembo bitandukanye n’ibindi byiciro byari muri uyu muhango.
Fan Club y’umwaka;
Byari byitezwe ko hatoranywa itsinda ry’abakunzi b’ikipe y’umupira w’amaguru ryahize ayandi mu kwitwara neza bashyigikira ikipe yabo ariko abateguye ibi birori bahisemo guhemba amatsinda atatu atandukanye, harimo abiri y’abakunzi ba Rayon sports; March Generation na Gikundiro Foreverza Rayon sports na  Online Fan Club ya APR FC. Buri tsinda ryahembwe ibihumbi 150 frw.
Umukinnyi ukiri muto utanga ikizere wahize abandi;
Christophe Biramahire Abeddy (Police FC). Uyu rutahizamu w’imyaka 19  yatsindiye Police FC ibitego birindwi (7) mu mwaka ushize wa shampiyona. Niwe ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 igenderaho. Yahembwe ibihumbi 500frw kuko yahigitse bagenzi be barimo umukinnyi wo hagati usatira wari Rayon Sports Nsengiyumva Moustapha watsinze ibitego umunani (8) muri shampiyona na Usabimana Olivier wari Marines FC. Aba bakinnyi bose bazakinana muri Police FC umwaka utaha.
Umunyezamu w’umwaka;
Ndayishimiye Eric Bakame. Kapiteni wa Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona yarinze izamu imikino myinshi anitwara neza bituma ikipe ye yinjizwa ibitego bike (19) kurusha izindi. Uyu yisubije iki gihembo yari yanatwaye umwaka ushize. Nyuma yo guhabwa ibihumbi 400 frw yatangaje ko yishimiye gukomeza kwitwa umwami, ariko anasaba abo bahanganye kugira ishyari ryiza kuko nta gihindutse ngo arifuza n’icy’umwaka utaha.
Umutoza watunguranye (Revelation Coach of the Year):
Seninga Innocent wa Police FC. Kuba azwiho gutoza ikipe ikina isatira inarema uburyo bwinshi buryara igitego, ibyo we yita ‘portugal style’ sibyo gusa byamuhesheje iki gihembo. Yashimiwe kuba yararangirije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona imbere ya APR FC yabaye iya gatatu nyamara yari amaze amezi icumi gusa muri Police FC. Uyu mutoza wahembwe ibihumbi 500frw yanazamuye urwego rw’abakinnyi be barimo; Danny Usengimana, Mico Justin na Muvandimwe JMV.
Umutoza w’umwaka;
Masudi Djuma wa Rayon sports. Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona hasigaye imikino ine ngo ‘AZAM Rwanda Premier League’ irangire, akarusha abamukurikiye amanota 12, na nyuma yo kuzamura no kumenyekanisha impano za benshi, Masudi yahembwe ibihumbi 750 frw nk’umutoza wahize abandi muri rusange. Yongeye gufata iminota yo gusezera ku mugaragaro abakunzi ba Rayon sports yatozaga, anabatura iki gihembo.
Abasifuzi b’umwaka;
Abdul Karim Twagirumukiza na Ndagijimana Theogene
Igitego cy’umwaka:
Michel Rusheshangoga
Igitego cyahembwe cyatsinzwe Sunrise FC, gitsindwa mu minota ya nyuma n’uyu wari kapini wungirije wa APR FC ariko ubu ni umukinnyi mushya wa Singida United yo muri Tanzania. Ishoti uyu myugariro yatereye hafi y’umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri ryahembwe ibihumbi 100frw.
Abakinnyi 11 bitwaye neza kuri buri mwanya;
Ndayishimie Eric (Rayon Sports), Rusheshangoga Michel (APR FC) Nsabimana Aimable (APR FC) Kayumba Soter (AS Kigali), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Kwizera Pierre (Rayon Sports), Niyonzima Ally (Mukura VS), Usegimana Dany (Police FC), Mico Justin (Police FC), Wai Yeka (Musanze FC), Kambale Salita Gentil (Etincelles FC)
Uwatsinze ibitego byinshi;
Danny Usengimana wa Police FC. Uyu rutahizamu yongeye kwisubiza igihembo cya rutahizamu wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda, kuko yongereye ibitego bitatu kuri 16 yatsinze umwaka ushize. Uyu mwaka yatsinze 19 byatumye yongera guhabwa igihembo gifite ishusho y’urukweto rwa zahabu. Uyu musore wahembwe ibihumbi 500 frw yashimiye AZAM TV yerekanye imyinshi mu mikino ya Police FC bituma arambagizwa, yumvikana, anasinyira Sigida United yo muri Tanzania.
UMUKINNYI W’UMWAKA;
KWIZERA PIERROT wa Rayon sports. Ni ku nshuro ya mbere ibirori byo guhemba abahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda bibaye byikurikiranya. Igihembo gikuru muri izo nshuro zombie cyegukanywe na Kwizera Pierrot umurundi ukinira Rayon sports. Uyu mwaka yatsinzemo ibitego 11 anatanga imipira 10 ivamo ibitego. Byahesheje ikipe abereye kapiteni wungirije igikombe cya shampiyona.
Vedaste Kayiranga niwe watanze ijambo ry'ikaze kuko umuyobozi mukuru wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule atari ahari
Vedaste Kayiranga niwe watanze ijambo ry’ikaze kuko umuyobozi mukuru wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule atari ahari
Asman niwe watowe nk'umufana wahize abandi muri uyu mwaka
Asman niwe watowe nk’umufana wahize abandi muri uyu mwaka
Rutahizamu wa Police FC Christopher Biramahire Abeddy wahembwe nk'uhiga abandi bakiri bato abona ibyiza biri imbere
Rutahizamu wa Police FC Christopher Biramahire Abeddy wahembwe nk’uhiga abandi bakiri bato abona ibyiza biri imbere
Nsengiyumva Moustapha yari mu bahatanira igihembo cy'umukinnyi ukiri muto wahize abandi
Nsengiyumva Moustapha yari mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi ukiri muto wahize abandi
Seninga nk'umutoza watunguranye muri uyu mwaka, yashimiye benshi
Seninga nk’umutoza watunguranye muri uyu mwaka, yashimiye benshi
Barimo n'umufasha we Seninga Sonia wari waje kumushyigikira
Barimo n’umufasha we Seninga Sonia wari waje kumushyigikira
Masudi watowe nk'umutoza w'umwaka yatuye igihembo abakunzi ba Rayon sports yari amaze imyaka ibiri atoza
Masudi watowe nk’umutoza w’umwaka yatuye igihembo abakunzi ba Rayon sports yari amaze imyaka ibiri atoza
Ndayishimiye Eric Bakame niwe munyezamu wahize abandi muri 2016-17
Ndayishimiye Eric Bakame niwe munyezamu wahize abandi muri 2016-17
Olivier Gakwaya wari uhagarariye Rayon sports muri ibi birori yishimiye ibihembo abo mu ikipe ye batwaye
Olivier Gakwaya wari uhagarariye Rayon sports muri ibi birori yishimiye ibihembo abo mu ikipe ye batwaye
Abanyamakuru, Augustin Bigirimana (Isango Star) na Hitimana JC (Flash FM) bakurikirana ibirori
Abanyamakuru, Augustin Bigirimana (Isango Star) na Hitimana JC (Flash FM) bakurikirana ibirori
Abdul Karim Twagirumukiza niwe musifuzi w'umaka
Abdul Karim Twagirumukiza niwe musifuzi w’umaka
Ndagijimana Theogene niwe musifuzi wo kuruhande wahize abandi
Ndagijimana Theogene niwe musifuzi wo kuruhande wahize abandi
Ally Niyonzima waviye muri Mukura VS ajya muri Rayon, Danny Usengimana na Bakame bari bambariye ibirori
Ally Niyonzima waviye muri Mukura VS ajya muri Rayon, Danny Usengimana na Bakame bari bambariye ibirori
Umunyamakuru wa Radio10 Fuadi Uwihanganye na Rusheshangoga bifotoje iya nyuma mbere y'uko uyu musore wari umaze imyaka itandatu (6) muri APR FC ajya muri Tanzania
Umunyamakuru wa Radio10 Fuadi Uwihanganye na Rusheshangoga bifotoje iya nyuma mbere y’uko uyu musore wari umaze imyaka itandatu (6) muri APR FC ajya muri Tanzania
Igitego Rusheshangoga yatsinze Sunrise FC nicyo cyaryoheye amaso y'abakunzi ba ruhago kurusha ibindi
Igitego Rusheshangoga yatsinze Sunrise FC nicyo cyaryoheye amaso y’abakunzi ba ruhago kurusha ibindi
Abasportifs banyujijemo bacinya akadiho
Abasportifs banyujijemo bacinya akadiho
Charly na Nina nibo bahanzi basusurukije ibi birori
Charly na Nina nibo bahanzi basusurukije ibi birori
Farajallah uyobora AZAM TV mu Rwanda asa n'ubwira Patrick Kagabo umwe mu bagize komite nyobozi ya FERWAFA ati, ibi birori biteguye neza
Farajallah uyobora AZAM TV mu Rwanda asa n’ubwira Patrick Kagabo umwe mu bagize komite nyobozi ya FERWAFA ati, ibi birori biteguye neza
Bamwe mu bagize ikipe y'umwaka bigaragaje mu mwambaro w'ibirori utandukanye n'imyenda yo mu kibuga bamenyereweho
Bamwe mu bagize ikipe y’umwaka bigaragaje mu mwambaro w’ibirori utandukanye n’imyenda yo mu kibuga bamenyereweho
Danny Usengimana yashimiye abamufashije gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi mu Rwanda
Danny Usengimana yashimiye abamufashije gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi mu Rwanda
Ishyirahamwe ry'abanyamakuru b'imikino mu Rwanda AJSPOR rihagarariwe na Jean Butoyi (ibumoso) ryashimiwe ubufatanye mu kubaka umupira w'amaguru mu Rwanda
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda AJSPOR rihagarariwe na Jean Butoyi (ibumoso) ryashimiwe ubufatanye mu kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda
Kwizera Pierrot mbere yo guhembwa yagaragazaga ubwoba ku maso
Kwizera Pierrot mbere yo guhembwa yagaragazaga ubwoba ku maso
2016-17 ni umwaka wahiriye Kwizera Pierrot
2016-17 ni umwaka wahiriye Kwizera Pierrot
Pierrot yisubije icyubahiro yari asanganywe
Pierrot yisubije icyubahiro yari asanganywe
Pierrot na Bakame batwaye igikombe cya shampiyona bishimiye ibihembo bahawe babitura abakunzi ba Rayon
Pierrot na Bakame batwaye igikombe cya shampiyona bishimiye ibihembo bahawe babitura abakunzi ba Rayon