lundi 17 juillet 2017
Rayon yongereye amasezerano Mayor, Sibomana Patrick nawe arayisinyira vuba
Myugariro wok u ruhande rw’iburyo Nzayisenga Jean d’Amour bita Mayor yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Rayon sports. Biteganyijwe ko Manzi Thierry na Sibomana Patrick wa APR FC nabo basinyira Rayon muri iki cyumweru.
Kuri wa mbere tariki 17 Nyakanga 2017 nibwo Rayon sports yasubukuye ibiganiro n’abakinnyi yifuza kongerera amasezerano n’abashya ishaka gusinyisha.
Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko Rayon sports yamaze kongerera amasezerano y’imyaka itatu myugariro Nzayisenga Jean d’Amour Mayor. Uyu musore wageze muri Rayon muri 2015 avuye mu Isonga FC yahawe miliyoni esheshatu (6) asinya amasezerano y’imyaka itatu.
Ku mu goroba wo kuri uyu wa mbere biravugwa ko komite ishinzwe kugura abakinnyi muri Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona ishobora kongerera amasezerano Manzi Thierry uri mu ikipe y’igihugu Amavubi wemerewe miliyoni icumi za ‘recruitement’, inasinyishe Sibomama Patrick Pappy wari umukinnyi wa APR FC.
Aba bakinnyi ishobora gusinyisha bariyongera kuri Nova Bayama, Mugisha Francois Master, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier Sefu, na Ndayishimiye Eric Bakame bongereye amasezerano, n’abakinnyi bashya nka; Rutanga Ericwavuye muri APR FC, Nyandwi Saddam wavuye muri Espoir FC, Mugisha Gilbert wavuye muri Pepiniere FC, Niyigena Jules Moïse wavuye muri AS Muhanga na Youssuf Habimana wavuye muri Mukura VS.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire