Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘AZAM Rwanda Premier
League’ yatangiye tariki 14 Ukwakira 2016 isozwa tariki 16 Kamena 2017.
Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona naho Pépinière FC na Kiyovu
sports zimanuka mu kiciro cya kabiri.
Nyuma yo gusoza uyu mwaka w’imikino ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
mu Rwanda ‘FERWAFA’ n’umuteankunga wa shampiyona AZAM TV bateguye
ibirori byo guhemba indashyikirwa.
Uko ibihembo byatanzwe
Umufana w’umwaka ni;
Asman wa AS Kigali yahawe igikombe na ‘cheque’
y’ibihumbi 100 frw. Byatunguranye kuko uyu mukunzi wa Ruhago ntawe
bahanganiye iki gihembo bitandukanye n’ibindi byiciro byari muri uyu
muhango.
Fan Club y’umwaka;
Byari byitezwe ko hatoranywa itsinda ry’abakunzi b’ikipe y’umupira
w’amaguru ryahize ayandi mu kwitwara neza bashyigikira ikipe yabo ariko
abateguye ibi birori bahisemo guhemba amatsinda atatu atandukanye,
harimo abiri y’abakunzi ba Rayon sports; March Generation na Gikundiro
Foreverza Rayon sports na Online Fan Club ya APR FC. Buri tsinda
ryahembwe ibihumbi 150 frw.
Umukinnyi ukiri muto utanga ikizere wahize abandi;
Christophe Biramahire Abeddy (Police FC). Uyu
rutahizamu w’imyaka 19 yatsindiye Police FC ibitego birindwi (7) mu
mwaka ushize wa shampiyona. Niwe ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje
imyaka 20 igenderaho. Yahembwe ibihumbi 500frw kuko yahigitse bagenzi be
barimo umukinnyi wo hagati usatira wari Rayon Sports Nsengiyumva
Moustapha watsinze ibitego umunani (8) muri shampiyona na Usabimana
Olivier wari Marines FC. Aba bakinnyi bose bazakinana muri Police FC
umwaka utaha.
Umunyezamu w’umwaka;
Ndayishimiye Eric Bakame. Kapiteni wa Rayon sports
yatwaye igikombe cya shampiyona yarinze izamu imikino myinshi anitwara
neza bituma ikipe ye yinjizwa ibitego bike (19) kurusha izindi. Uyu
yisubije iki gihembo yari yanatwaye umwaka ushize. Nyuma yo guhabwa
ibihumbi 400 frw yatangaje ko yishimiye gukomeza kwitwa umwami, ariko
anasaba abo bahanganye kugira ishyari ryiza kuko nta gihindutse ngo
arifuza n’icy’umwaka utaha.
Umutoza watunguranye (Revelation Coach of the Year):
Seninga Innocent wa Police FC. Kuba azwiho gutoza
ikipe ikina isatira inarema uburyo bwinshi buryara igitego, ibyo we yita
‘portugal style’ sibyo gusa byamuhesheje iki gihembo. Yashimiwe kuba
yararangirije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona imbere ya APR FC
yabaye iya gatatu nyamara yari amaze amezi icumi gusa muri Police FC.
Uyu mutoza wahembwe ibihumbi 500frw yanazamuye urwego rw’abakinnyi be
barimo; Danny Usengimana, Mico Justin na Muvandimwe JMV.
Umutoza w’umwaka;
Masudi Djuma wa Rayon sports. Nyuma yo gutwara
igikombe cya shampiyona hasigaye imikino ine ngo ‘AZAM Rwanda Premier
League’ irangire, akarusha abamukurikiye amanota 12, na nyuma yo
kuzamura no kumenyekanisha impano za benshi, Masudi yahembwe ibihumbi
750 frw nk’umutoza wahize abandi muri rusange. Yongeye gufata iminota yo
gusezera ku mugaragaro abakunzi ba Rayon sports yatozaga, anabatura iki
gihembo.
Abasifuzi b’umwaka;
Abdul Karim Twagirumukiza na Ndagijimana Theogene
Igitego cy’umwaka:
Michel Rusheshangoga
Igitego cyahembwe cyatsinzwe Sunrise FC, gitsindwa mu minota ya nyuma
n’uyu wari kapini wungirije wa APR FC ariko ubu ni umukinnyi mushya wa
Singida United yo muri Tanzania. Ishoti uyu myugariro yatereye hafi
y’umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri ryahembwe ibihumbi 100frw.
Abakinnyi 11 bitwaye neza kuri buri mwanya;
Ndayishimie Eric (Rayon Sports), Rusheshangoga Michel (APR FC)
Nsabimana Aimable (APR FC) Kayumba Soter (AS Kigali), Muvandimwe Jean
Marie Vianney (Police FC), Kwizera Pierre (Rayon Sports), Niyonzima Ally
(Mukura VS), Usegimana Dany (Police FC), Mico Justin (Police FC), Wai
Yeka (Musanze FC), Kambale Salita Gentil (Etincelles FC)
Uwatsinze ibitego byinshi;
Danny Usengimana wa Police FC. Uyu rutahizamu
yongeye kwisubiza igihembo cya rutahizamu wahize abandi muri shampiyona
y’u Rwanda, kuko yongereye ibitego bitatu kuri 16 yatsinze umwaka
ushize. Uyu mwaka yatsinze 19 byatumye yongera guhabwa igihembo gifite
ishusho y’urukweto rwa zahabu. Uyu musore wahembwe ibihumbi 500 frw
yashimiye AZAM TV yerekanye imyinshi mu mikino ya Police FC bituma
arambagizwa, yumvikana, anasinyira Sigida United yo muri Tanzania.
UMUKINNYI W’UMWAKA;
KWIZERA PIERROT wa Rayon sports. Ni ku nshuro ya
mbere ibirori byo guhemba abahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda
bibaye byikurikiranya. Igihembo gikuru muri izo nshuro zombie
cyegukanywe na Kwizera Pierrot umurundi ukinira Rayon sports. Uyu mwaka
yatsinzemo ibitego 11 anatanga imipira 10 ivamo ibitego. Byahesheje
ikipe abereye kapiteni wungirije igikombe cya shampiyona.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire