mardi 25 juillet 2017

Nyuma yo kwiba igikombe muri Zone ya 5 kampala, FERWAHAND ngo irabisubira mu gikombe cy'Afrika


Imwe mu mpamvu siporo yo mu Rwanda idatera imbere ni ukubakira ku kinyoma. Bizanatwara igihe kugirango ubu busembwa bukike kuko bisa nibyamaze kwinjirira mu nzego hafi ya zose za sports.
Ubu ikijyanye no kwibeshya tunabeshya abandi ariko tunangiza ejo hazaza muri siporo ni ukubeshya imyaka y'abakinnyi.

Yego hari ibibazo byinshi muri siporo yacu birimo kwizera amarozi, gutanga inyoroshyo yafatwa nka ruswa, gushyira imbere indonke n'ibindi ariko icyo guhindura imyaka cyo ni ukumugaza umukino ku buryo burambye.

Iki cyorezo rero cyageze no mu mukino wa Handball aho baherutse kujya kampala bitwaje ikipe irimo abasaza bri mu myaka 25 cg irenga bazana by'amahugu igikombe cya zone ya 5, ubu bakaba bari hafi kwitegura kujya Senegal mu gikombe cya Afrika nacyo bashobora gutwara kuko bazaba bakina n'abana batari ku rwego rwabo kuko irushanwa ryagenewe abatarengeje imyaka 20.

Nyamara abo twashoboye kwifashisha bose ngo baduhe amakuru, haba za facebook page z'aba bakinnyi zigaragaza ko harimo ubujura bukabije kuko habayeho kubeshya imyaka ku buryo buteye isoni. Ibi bigatuma abakinnyi bato bagombye gutegurwa ejo hazaza  badindira, umukino ukadindira nawo muri rusange.



4 commentaires:

  1. Nukuri Uri umuntu w'umugabo gusa nabo bana bajyana babababahemukira
    Mfiturugero rw'umuntu Ubu udashobora kujya Hanze y'u Rwanda kuko immigration yavumbuye amataliki2 atandukanye

    RépondreSupprimer
  2. Ariko nubundi baramutse batabeshye imyaka njye mbona amahanga bagirango nabwo bayibeshyewe, kuko nubundi usanga umwana wa 17 ans agaragara nkuwa 13 ans ahari kubera imirire hahahhahah.

    RépondreSupprimer
  3. Njye sinzi imyaka yabo bakinnyi, sinanagendera kuri facebook ngo mpamye ko iyo myaka uvuga ariyo koko kuko nkanjye kuri facebook hariho ko mfite 84 kandi mu by'ukuri mfite 37 hanyuma murumuna wanjye ufite 35 hagaragaraho 17. Biriya rero wibigenderaho cyane. Ibyo by'imyaka baramutse harimo n'abarengeje 20 njye ndahamya ko Handball mu Rwanda yateye imbere cyane ibi nawe Muramira urabizi kuko uvuga ko wayikinnyeho. Ikindi rero niba koko harimo abakinnyi barengeje imyaka njye sinanabarenganya kuko bamaze imyaka myinshi cyane bakora bitanga bo ntibahabwa amafaranga nk'ahabwa Volleyball, Basketball, Foot , amagare, athletisme na Tennis. Gutsinda ni uburyo baba babonye bwo kugaragaza ko mu Rwanda dufite Impano wenda nabo bagatangira bagafashwa nk'abandi! Ikindi ni uko ubu buryo uri gukoresha ntabwo uri kubaka uri gusenya kuko bigaragara ko nta n'umuyobozi n'umwe wavugishije ahubwo bigaragara ko hari ikindi kibyihishe inyuma kandi nacyo kizageraho kikagaragara

    RépondreSupprimer