vendredi 14 juillet 2017

Degaule niwe wenyine wari watanze kandidatire yo kuyobora Ferwafa kugeza mu minota 10 ya nyuma


Mu gihe hasigaye amasaha make, kuko byari byitezwe kurangira 11h00 ku italiki ya 15 Nyakanga 2017, biri kugenda bigaragara ko umukandida umwe rukumbi ariwe Nzamwita Vincent Degaule ashobora kuzaba ntawe azaba ahanganye nawe mu matora ya FERWAFA azaba mu kwezi kwa 9.
Nzamwita Vincent “De Gaule” umaze imyaka ine ayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yatanze kandidature yo kongera kuyobora mu matora azaba tariki ya 10 Nzeli 2017.
Nzamwita watorewe kuyobora FERWAFA muri Mutarama 2014 yashyikirije kandidature ye akanama  gashinzwe gutegura amatora ibisabwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.
 Aganira n’urubuga rwa FERWAFA yavuze ko yamaze gutanga ibisabwa mu gihe umunsi wa nyuma wo kubishyikiriza aka kanama ari kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Nyakanga 2017.
 Yagize ati ” Ndashaka kureba niba Inteko rusange izongera kuntora.”
Nzamwita yavuze ko imigabo n’imigambi ye azayitangaza ubwo aka kanama kazaba kamaze kwemera kandidature ye tariki ya 8 Kanama 2017.
Nyuma yo guhagarika kwakira kandidature kuri uyu wa Gatandatu saa tanu z’igitondo, kuva tariki ya 17-22 Nyakanga hazasuzumwa candidature hemezwe abazahatanira kuyobora FERWAFA tariki ya 8 Kanama 2017.
Habayeho Gutungurana ku munota wanyuma ubwo Mwanafunzi Albert wigeze kuba muri AsKigali na FERWAFA ku munota wa nyuma nawe yahise aterekamo. Bazaba bahanganye ari babiri. Hazaca uwambaye.
Abakandida bazaba bemejwe bazatangira kwiyamamaza kuva tariki ya 14 Kanama kugeza 9 Nzeli 2017, umunsi umwe mbere y’amatora.
Kugeza ubu nta wundi muntu uratanga kandidature ye yo kuyobora uru rwego rukuru rw’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Nzamwita Vincent yatorewe kuyobora FERWAFA muri Mutarama 2014 atsinze (amajwi 19) abandi bakandida bane, Ntagungira Celestin “Abega” (13), Gisabura Raoul (1), Munyandamutsa Augustin (3) na Mbanda Jean (1).

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire