
Stade ya Ngororero aho igeze aha imaze gutwara Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororo buvuga ko mu byiciro (phases) bibiri byo kubaka iyi Stade, bamaze kuyitangaho amafaranga agera ku kayabo ka Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (1 000 000 000 Frw), ahanini ngo yongerewe n’umuhanda ujya aho stade yubatse nawo bateganya gushyiramo Kaburimbo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko kubera ubushobozi bw’Akarere iyi stade bayubatse mu byiciro bitandukanye.
Mayor Ndayambaje kandi avuga ko stade niyuzura bazashinga n’ikipe ku buryo nabo bazajya bahangamura amakipe akomeye.
Ati “Turateganya gushyiraho ikipe, ntabwo twakubaka stade tugashyiraho amafaranga angana kuriya tutazashyiraho ikipe, kandi urubyiruko rwacu rufi ubushake, n’ubu hano mu Gasanteri ka Ngororero dufite ikipe y’urubyiruko yitwa ‘morning sport’.”

Iyi Stade uyu munsi niyo yakiriweho Umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame uri kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda.
Ati “Turashaka ko abakinnyi bazajya baza muri Ngororero mu mwiherero, bagakora imyitozo muri aya mahumbezi ya Ngororero.”
Kuradusenge avuga ko ubu batangiye igikorwa cyo gushaka abakinnyi bafite impano mu Karere kugira ngo babe bategurwa, ku buryo ngo nko mu myaka ibiri iri imbere bazaba bafite ikipe ishobora gusohokera Akarere igakina n’amakipe y’utundi turere, cyangwa ikazanazamuka no mu byiciro bihatanira ibikombe (division).
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bushaka kandi no gukomeza guteza imbere imikino gakondo nk’uwo ‘kunyabana’ bakina bakoresha ikoni, kugira ngo ikomeze gususurutsa abaturage.
Ngororero kandi ngo Ndetse n’umukino wo kwiruka dore ko ngo kuba babarizwa mu misozi miremire bibahesha amashirwe yo kuba bakwitwara neza mu mukino wo kwiruka, dore ko ubu banatangije isiganwa ry’amaguru bise ’20 KM de Mukore’.

Iyi stade ngo nimara kuzura izajya ikurura abantu baze kuhakorera umwiherero.

Iyi stade ngo nimara kuzura bazahita bashyiraho ikipe.
SRC:Umuseke
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire