Nyuma yo kutumvikana no kuvuguruzanya mu myanzuro ifatwa na
komite eshatu zayoboraga Rayon sports, abahoze bayobora iyi kipe bazwi
ku izina rya IMENA bafashe umwanzuro wo gusesa ubuyobozi bwose bwa Rayon
Sports, bashyiraho abantu batatu bazayiyobora mu nzibacyuho y’ukwezi,
banategure amatora y’ubuyobozi bushya.
Abahoze bayobora Rayon sports bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Imena
bafashe uyu mwanzuro wo gukuraho ubuyobozi bwa Rayon sports bwibumbiye
muri komite eshatu zitandukanye.
Izi komite zasheshwe ni inama y’ubutegetsi (Board) ya Rayon sports
yayoborwaga na Ngarambe Charles, Komite y’Umuryango wa Rayon Sports
yayoborwaga na Kimenyi Vedaste na komite ya Rayon Sports FC yari ikuriwe
na Gacinya Denis.
Ni nyuma yo kutumvikana no guterana amagambo mu binyamakuru bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.
Kudahuza kw’izi komite zayoboraga Rayon sports mu myaka itatu ishize
gushingiye ku mikoreshereze y’amafaranga mu kugura abakinnyi n’amahitamo
y’abakinnyi n’abatoza iyi kipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Ku wa 20 Nyakanga, Ubuyobozi bwa Rayon sports FC buyobowe na Gacinya
Chance Denis bwatangaje ko Olivier Karekezi ari we mutoza mushya wa
Rayon Sports.
Iminsi itatu yakurikiye iri tangazwa ry’umutoza mushya habayemo
impaka zikomeye kuko izindi komite zitamushakaga kandi zemezaga ko
Gacinya yamuhaye akazi atabifitiye uburenganzira kuko amategeko agenga
Rayon yemeza ko komite y’umuryango ari yo itanga akazi ku bakozi bashya.
Byatumye haterana inama eshatu zitandukanye, iya nyuma ibera muri
Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017,
yatumijwe n’abayoboye Rayon sports n’abakunzi bakuru bayo bibumbiye mu
itsinda ryitwa ‘IMENA ZA Rayon sports’.
Imyanzuro yavuye muri iyi nama ni ugusesa komite zose uko ari eshatu hatorwa abagabo batatu bazayobora inzibacyuho y’ukwezi.
Gacinya Chance Denis, Ngarambe Charles na Rudasingwa JMV bahawe
inshingano zo kuyobora mu nzibacyuho, basabwe kuyobora ibikorwa byose
bya Rayon by’agateganyo.
Banasabwe kandi gutegura inama y’inteko rusange izaberamo amatora
y’ubuyobozi bushya bw’iyi kipe. Aba bagabo bazagenzurwa na Dr Rwagacondo
Claude, Paul Muvunyi na Kamili Emmanuel bari mu itsinda ry’Imena.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire