vendredi 30 mars 2018

Ni bande babanjirije Rtd Brigadier General SEKAMANA J Damascene uri hafi guhabwa inkoni y'uvuyobozi bwa FERWAFA ?


Kuri uyu wa gatandatu taliki 31 Werurwe 2018 kuri Hotel LEMIGO mu mugi w kigali hateganijwe amatora yo kurangiza umuhango ku muntu ugomba kubora FERWAFA mu gihe cy'imyaka 4 kiri imbere.

Nta banga rihari ku baba mu mupira w'amaguru , bigaragarira buri wese ko Afande Sekamana wigeze kuyobora Kiyovu muri za 1998 ariwe uzatsinda aya matora ahanganyemo na Louis Rurangirwa ahanini bitewe n'uko yaje  yisunga abatora bari inyuma ya Degaule Nzamwita wakuyemo candidature ubushize.
Azaba abaye umuntu wa 16 uyoboye FERWAFA kuva iri shyirahamwe ryabahi mu 1972.
Nifuje rero kubagezaho abayovoye urwo rwego uko bagiye bakurikirana kuko ntahandi warubona usibye kubazashishura ubu bushakashatsi, abp bayoboye FERWAFA bose biganjemo amasirikari:

1. Captain Bizimana
2. Dr Gasarasi
3. Mudenge Canezius
4. Ngango Felicien
5. Colonel Mayuya
6. Twagiramungu Faustin
7. Dr Ndagijimana Emmanuel
8. Mvuyekure Viateur
9. Nkubito Alphonse
10. Gasasira Ephrem
11. Lt col Ciiza Kayizali (niryo peti yari afite icyo gihe ajya kuyobora FERWAFA)
12. Major Agaba
13. Brig General Kazura J Bosco (niryo peti yari afite icyo gihe ajya kuyobora FERWAFA)
14. Ntagungira Celestin
15. Nzamwita Vincent Degaule

AIMABLE BAYINGANA GUKOMEZA IMIHIGO MU MAGARE MU KINDI KIRINGO CY'IMYAKA 4


Kuri uyu wa 6 taliki 31 Werurwe 2018 mu ishyirahamwe ry'umukino w'amagare (FERWACY) bazatora ubuyobozi buzamaraho imyaka 4. Benshi mubaba hafi y'uwo mukino twaganiriye badutangarije ko uretse kuba kuri buri mwanya wiyamamarizwa hariho umuntu 1, ngo nta n'impinduka bakeneye mu buyozozi bw'uyu mukino uhatse indi yose ikinwa mu Rwanda mu birebana no gushimisha abanyagihugu ku marushanwa abera imbere ndetse no kwesa imihigo mu ruhando rw'amahanga.

Dore komite izatorwa ku munsi w'ejo:

President: BAYINGANA Aimable
Vice president wa 1: Munyankindi Benoit
Vice president wa 2: Karangwa Francois
Umunyamabanga mukuru: Nosisi Gahitsi Toussaint
Umubitsi: Rwabusaza Thierry
Abajyanama 3: Mparabanyi Faustin, Ntembo J Bosco, Rugambwa Baptist
Abagenzuzi b'imari 2: Niyonzima Gildas, Mpfizi Christopher
Nkemurampaka: Rwanyange Anthere, na Nkuruniza


dimanche 25 mars 2018

Myasiro JMV yatwaye isiganwa ryo gutaha ikigo cy'urubyiruko cya Burera cyubatswe na Gasore Serge


Iki kigo cyubatse hafi gato y’ikigo nderabuzima cya Rugarama, kizafasha urubyiruko muri gahunda yo kuzamura impano zabo muri siporo zitandukanye nta kiguzi nk’uko Gasore Serge yabigarutseho ubwo hafungurwaga iki kigo.
“Iki ni ikigo twabashije kuba twashyira muri aka gace ka Rugarama kugira ngo urubyiruko ruhaturiye cyangwa ababasha kuhagera bazagire aho bahera bazamura impano zabo mu mikino itandukanye. Abakina umupira w’amaguru nta kibazo bazagira kuko imipira n’ibindi bikoresho birimo, Volleyball, kwiruka, amagare n’abandi bose bazaba bisanga”. Gasore Serge.
Mu itahwa ry’iki kigo, habaye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru. Abasiganwa bagenze intera ya kilometero icumi (10 KM) kuko bahagurukaga mu Rugarama ahubatse iki kigo cy’urubyiruko bakagera muri santere ya Kidaho.
Mu cyiciro cy’abagabo, Myasiro Jean Marie Vianney ni we waje imbere akoresheje iminota 25’ n’amasegonda 38” (25’38”) mu gihe Nzirorera JMV bita Rafiki wa APR AC yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje iminota 25 n’amasegonda 53” (25’53”).
Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, Yankurije Marthe ukinira ikipe ya APR AC yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 31 n’amasegonda 35” (31’35”), aza akurikiwe na Niragire Vivine bakinana muri APR AC we yakoresheje iminota 33 n’amasegonda ane (33’04”). Nyiranizeyimana Juliette (Amizero AC) yaje ari uwa Gatatu akoresheje 34’31”.
Ikigo cy'urubyiruko Gasore Serge yubatse i Burera
Ikigo cy'urubyiruko Gasore Serge yubatse i Burera
Ni ikigo cyubatse hafi y'ikigo nderabuzima Rugarama mu Karere ka Burera
Ni ikigo cyubatse hafi y'ikigo nderabuzima cya Rugarama mu Karere ka Burera
Icyapa kikubwira ko wahageze
Icyapa kikubwira ko wahageze
Abakinnyi bishyushya mbere yo gutangira isiganwa
Abakinnyi bishyushya mbere yo gutangira isiganwa
Abakinnyi bahabwa amabwiriza y'irushanwa
Abakinnyi bahabwa amabwiriza y'irushanwa
Myasiro Jean Marie Vianney aregera neza isaha
Myasiro Jean Marie Vianney aregera neza isaha
Abakinnyi bitegura isiganwa
Abakinnyi bitegura isiganwa
Abakinnyi bahagrutse mu Rugarama bagana mu Kidaho
Abakinnyi bahagurutse i Rugarama bagana mu Kidaho
Myasiro yagiye mu  bimbere arinda abasiga habura nk'ibilometero bitatu (3km)
Myasiro yagiye mu b'imbere arinda abasiga habura nk'ibilometero bitatu (3km)
Niragire Vivine wa APR AC yafashe umwanya wa 2 muri Km 10
Niragire Vivine  (217) wa APR AC yafashe umwanya wa 2 muri Km 10
Mu bakobwa bakiri bato, Uwimana Angelique (Burera) yaje ari uwa mbere akoresha iminota 30 n’amasegonda 30 (30’30”) ku ntera ya kilometero zirindwi (7Km). Muhawenimana Joselyne yaje ari uwa kabiri akoresheje 34’20”.
Aho uyu muhango wasoreje ni naho hasorejwe siporo rusange abaturage bari bakoranye na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney. Nyuma nibwo yaje gufata umwaya agira impanuro agira abakinnyi, ababyeyi, abana n’abaturage bose muri rusange.
Ahereye ku bakinnyi, Gatabazi yavuze ko bagomba kwirinda ikintu cyose cyatuma bateshuka ku nshingano zo gukora siporo neza , bakirinda gukoresha ibiyobyabwenge kandi bakayikora bagamije iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.
Gatabazi yibukije abakinnyi ko nta muntu wakora siporo yanyweye kanyanga kuko ngo abayinywa nta kindi ibamarira uretse kubangiza bagata umurongo w’iterambere. Ageze ku bana, uyu muyobozi yababwiye ko siporo ari ubukire kuko ngo uwayikoze neza ntabura uko yabaho kandi kwiza. Gatabazi yavuze ko abadafite amahirwe yo kuzajya hanze y’u Rwanda bashobora kuyabonera muri siporo.
Ababyeyi yababwiye ko bagomba kugirira abana isuku nabo ubwabo bakitangiriraho kuko ngo umwanda ubarizwa ku mubiri n’imyenda y’abatuye Burera atari ibintu by’i Rwanda. Ababyeyi bibukijwe ko bagomba gufatanyiriza hamwe bagakora ibyatuma batera imbere bakava mu matiku ndetse bakajya bakora siporo mu buryo buhoraho. Gatabazi kandi yavuze ko ikibazo cy’ibiyobwabwenge byambuka umupaka byinjira mu Rwanda nabyo agiye kubihagurukira ababikora bagahanwa by’intanga rugero.
Mu nzira bagenda....Myasiro yari yakaniye
Mu nzira bagenda....Myasiro yari yakaniye
Mu nzira bagenda
Mu nzira bagenda
Nzirorera JMV imbere ya Myasiro gato
Nzirorera JMV imbere ya Myasiro gato
Habura ikilometero kimwe n'igice nibwo Myasiro yahise asiga Nzirorera JMV bita Rafiki kuko bari bamaze umwanya munini bari kumwe
Habura ikilometero kimwe n'igice ni bwo Myasiro yahise asiga Nzirorera JMV bita Rafiki kuko bari bamaze umwanya munini bari kumwe
Myasiro agera ku murongo usoza
Myasiro agera ku murongo usoza yabwiye abanyamakuru ko iri rushanwa ryamubereye igipimo cyiza mu kureba niba imyitozo amazemo iminsi yaragenze neza
Nzirorera JMV yaje inyuma ya Myasiro
Nzirorera JMV yaje inyuma ya Myasiro .....ku mwanya wa kabiri
Dushimimana Gilbert (APR AC) yahageze ari uwa kane (4)
Dushimimana Gilbert (APR AC) yahageze ari uwa kane (4)
Ku kibuga cya Kidaho hari hanabereye siporo rusange
Ku kibuga cya Kidaho hari hanabereye siporo rusange
Abakinnyi basoje isiganwa
Abakinnyi basoje isiganwa
Gasore Serge (Ibumoso) na Mujawamariya Florence (Iburyo) umuyobozi w'Akarere ka Burera
Gasore Serge (Ibumoso) na Mujawamariya Florence (Iburyo) umuyobozi w'Akarere ka Burera
Gasore Esperence umufasha wa Gasore Serge
Gasore Esperence umufasha wa Gasore Serge
Gasore Esperence umufasha wa Gasore Serge
Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru
Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru

Abatuye mu karere ka Burera baganirijwe ku kamaro ka siporo
Abatuye mu karere ka Burera baganirijwe ku kamaro ka siporo
Abakinnyi basuhuza abasangwa
Abakinnyi basuhuza abasangwa
Yankurije Marthe (Ubanza iburyo) niwe wabaye uwa mbere mu bakobwa bakuru, Niragire Vivine (hagati) yaje amukurikiye na Angelique Uwimana (ubanza ibumoso) akaba yarabaye uwa Mbere mu bato
Yankurije Marthe (Ubanza iburyo) ni we wabaye uwa mbere mu bakobwa bakuru, Niragire Vivine (hagati) yaje amukurikiye na Angelique Uwimana (ubanza ibumoso) akaba yarabaye uwa Mbere mu bato
Gasore Serge avuga ko akarere ka Burera kagomba kuba hamwe mu hava abakinnyi beza
Gasore Serge avuga ko akarere ka Burera kagomba kuba hamwe mu hava abakinnyi beza
Abakozi basanzwe mu kigo Gasore Serge Foundation nibo batunganyaga gahunda
Abakozi basanzwe mu kigo Gasore Serge Foundation nibo batunganyaga gahunda
Abakozi basanzwe mu kigo Gasore Serge Foundation nibo batunganyaga gahunda 
Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru asuhuza abakinnyi
Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru asuhuza abakinnyi
Myasiro JMV asuhuza Mujamariya Folerence uyobora Akarere ka Burera
Myasiro JMV asuhuza Mujamariya Folerence uyobora Akarere ka Burera
Mujawamariya Florence hagati ya Myasiro JMV na Yankurije Marthe batwaye imyanya ya mbere
Mujawamariya Florence hagati ya Myasiro JMV na Yankurije Marthe batwaye imyanya ya mbere
Nyuma y'ibihembo
Nyuma y'ibihembo
Yankurije Marthe ahembwa
Yankurije Marthe ahembwa
Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru asuhuza abakinnyi yabwiye abaturage ko bagomba kugira isuku no kwirinda ibyobya bwenge
Gatabazi JMV guverineri w'Intara y'amajyaruguru asuhuza abakinnyi yabwiye abaturage ko bagomba kugira isuku no kwirinda ibyobyabwenge
 Myasiro JMV ahembwa
Myasiro JMV ahembwa
Abaturage bacinya akadiho
Abaturage bacinya akadiho

samedi 24 mars 2018

PASIKA NZIZA HAMWE NA ORCHESTRE IMPALA MURI FANTASTIC RESTAURANT BAR


Impala orchestre kuri iki cyumweru kuri Pasika ku mugoroba ziri butaramire kuri Fantastic Restaurent hafi na Rond point nini ya Kigali, imbere yo kwa Venant. Ni kalibu kandi ku bindi bisobanuro nko gukora booking, kugemurira ubukwe n'indi minsi mikuru iwanyu mwaduhamagara kuri numero itishyura 1314 cg 0788434649

Makenze na Nadjma wamamariye mu mashusho y’indirimbo bahamije isezerano ryo kubana akaramata

Myugariro mpuzamahanga w’intamba mu rugamba, ikipe y’igihugu y’u Burundi na Gor Mahia yo muri Kenya, Nizigiyimana Abdoul Kharim ‘Makenzi’ na Mutuyimana Nadjma, Umunyarwandakazi wamamariye mu mashusho y’indirimbo bahamije isezerano ryo kubana akaramata.






Makenzi na Nadjma bamaze umwaka urenga babana mu buryo budakurikije amategeko ndetse banabyaranye umwana w’umuhungu, bakaba bari batuye i Nairobi, dore ko uyu mukinnyi akina muri Gor Mahia yo muri Kenya.

Nyuma yo gufata umwanzuro wo kurushinga mu buryo bukurikije amategeko, kuri uyu wa kane tariki ya 22 Werurwe ni bwo babisoje mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Werurwe ari bwo bahamije isezerano imbere y’imbaga y’abayoboke b’idini ya Islam.

Ibyo birori byo guhamya isezerano byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gutanga impano z’ishimwe ku miryango yombi, byabereye mu Kagarama ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Makenzi yubatse izina mu mupira w’amaguru mu Burundi akinira Tondezi FC na Vital’O FC, yanyuze mu Rwanda mu makipe arimo APR FC, Kiyovu Sports, Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya ari na yo akinira ubu.

Mutuyimana Nadjma we yamamaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zo mu Rwanda, zirimo ‘Ndamuhamagara’, Uncle Austin yafatanyije na Tom Close.

Ubukwe bwa Nadjma na Makenze buzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Werurwe

 

Amavubi y’Abagore YAKUWE ku rutonde rwa FIFA


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ’Amavubi’ imaze igihe kirekire itagaragara mu kibuga, yamaze gukurwa ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi; FIFA rusohoka nyuma y’amezi atatu, rwasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2018.

Mbere y’uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa Gatatu, U Rwanda rwari rwazamutse imyanya itandatu mu Ukuboza 2017 ruba urw’ 105 n’amanota 908.

Kuba iyi kipe imaze amezi arenga18 idakina dore ko iheruka gukina umukino uwo ari wo wose, muri CECAFA yabereye muri Uganda muri Nzeli 2016, byatumye FIFA iyikura ku rutonde rwayo rugaragaza uko ibihugu bihagaze, urutnde rusohoka rimwe mu mezi atatu.
Akanama k’ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’u Burasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) kamaze gusaba u Rwanda kwakira irushanwa ry’abagore ryari kuba mu mpera z’umwaka ushize, ariko kugeza magingo aya amakuru ahari ni uko rizaba muri Gicurari uyu mwaka.

Amavubi y’abagore yari yashyizwe ku rutonde rwa FIFA mu 2014, aho umwanya mwiza bagize ari uwa 108 muri Werurwe 2017 mu gihe umwanya mubi bawugize muri Nzeli 2015, ubwo bageraga ku mwanya w’141.

Ku rwego rw’Isi; Leta zunze Ubumwe z’Amerika zikomeke kuyobora, u Bwongereza bwafashe umwanya wa kabiri imbere y’u Budage, Canada, u Bufaransa, Australia, Ubuholandi, Brazil, Swede na Korea ya Ruguru mu bihugu 10 bya mbere ku Isi.

Paraguay ni cyo gihugu cyazamutse imyanya myinshi (69), kiza ku mwanya wa 50 mu gihe El Salvador basubiye inyuma imyanya 34, bisanga mu makipe yakuwe kuri uru rutonde.

Nigeria ya 38, Ghana ya 46, Cameroun ya 48, Afurika y’Epfo ya 53 na Guinee Equatoriale ya 55 ni byo bihugu bitanu bya mbere ku mugabane wa Afurika.

Mu karere, igihugu kiri kibarwa ku rutonde ni Kenya gusa, iri ku mwanya w’ 108 mu gihe ibindi bihugu (Ethiopia, Congo Kinshasa, Eritrea, Tanzania, u Rwanda, Uganda n’u Burundi) bitari mu bindi 117 byashyizwe ku rutonde nyuma yo kumara igihe kinini badakina.

mercredi 14 mars 2018

Rayon Sports yihanangirije abafana bayo bibasiye abanyamakuru



Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwamagana imyitwarire y’abafana bayo kuva ku mukino wahuje iyiu kipe na Mamelod Sundawns, aho abafana ba Rayon Sports bijunditse bikomeye abanyamakuru b’imikino by’umwihariko aba Radio na TV 10 ndetse bikomeza kuba uruherekane kugeza no ku mukino wahuje Rayon Sports na Marine FC. Kuri ubu abayobozi ba Rayon Sports bamaze kwihaniza aba bafana banagaya imyitwarire yabo idahwitse bagaragaje.



Nyuma y’ibaruwa abayobozi b’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Sports AJSPOR bandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa kabiri taliki 13 Werurwe 2018 abayobozi b’iyi kipe bari hamwe n’abayobozi b’amatsinda y’abafana bose ndetse n’ubuyobozi bwa Ajspor bagiranye ibiganiro bagaya imyitwarire y’abafana idashimishije.

Iyi myitwarire y’abafana ba Rayon Sports yari imaze gufata intera kuko kuri buri mukino nyuma y’uwo yakinnye na Mamelod Sundawns nibura bamaraga iminota isaga 20 batuka ndetse banaririmba indirimbo zandagaza Radio 10 n’abanyamakuru bayo bitanarangiriye aho kuko bakomeje gutuka abanyamakuru banyuranye barimo Muramira Regis wa city mu mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu matsinda abahuza.