dimanche 4 mars 2018

Mu kiganiro cyihariye twagiranye na Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje uwo yifuza ko yamusimbura muri FERWAFA



Aganira na www.teradignews.rw Nzamwita Vincent De Gaulle uri mu minsi ye ya nyuma yo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA, we asanga abantu bazamusimbura bakwiye kuzakomereza kubyo yari agezeho aho kugira ngo basenye bongere batangirire ku bishya ndetse hari n’uwo yifuza ko yazamusimbura kuri iyi ntebe y’icyubahiro muri FERWAFA.
Ibi yabidutangarije mu Kiganiro yagiranye na Teradignews.rw ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2018, Nzamwita De Gaulle yatangaje ko yifuza ko (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène watanze kandidatire  ku mwanya wo kuba Perezida wa FERWAFA  ariwe wamusimbura .
Impamvu bwana Nzamwita asanga (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène ariwe wayobora FERWAFA ni uko bakoranye igihe kirekire kandi asanga ariwe wakomereza aho yari ageze.
Aganira na Teradignews.rw , De Gaulle yagize ati:”Nshigikiye umukandida Sekamana kuko twarakoranye igihe kitari gito, ndamuzi bihagije ku buryo yakomereza aho twagejeje, we n’ikipe ye yatanze muri komisiyo barashoboye kandi turabashigikiye.”
Abajijwe impamvu atatanze kandidatire  yagize ati:”Nkuko nabivuze kuri 30 Ukuboza 2017, mbere y’inteko nakuyeho kandidatire yanjye ku mpamvu zanjye bwite bivuye k’umuryango wanjye, nta mpamvu rero yari ihari yari gutuma nsubizamo kandidatire yanjye  nyuma y’amezi atatu gusa nivanye mu matora .”
Nzamwita Vincent De Gaulle umaze imyaka 4 ayobora umupira w’amaguru mu Rwanda , hari byinshi yakoze ariko nanone hari benshi bavuga ko hari byinshi atakoze , muri iki kiganiro  twifuje kumenya ibyo yaba ataragezeho.
Vincent De Gaulle ati:”Ntawe ukora byose ngo abirangize, niyo mpamvu hazamo ijambo manda , icy’ingenzi n’ ugukora ibishoboka  hakazabaho gukomerezaho kugirango ibitararangiye muri manda runaka abaje bashya bakazakomerezeho kugeza igihe birangiriye hanyuma hakubakwa ibindi. Nkuko nabivuze hejuru  ntabwo ushobora gukora byose , ukora ibyo ushoboye  mu gihe abanyamuryango baguhaye imyaka 4. Navuga ko nakoze  byose ariko sinabirangije.”
De Gaulle yakomeje avuga inzozi ze ku mupira w’amaguru mu Rwanda agira ati:” Inzozi zanjye  ni uko ruhago yacu ijya muri CAN n’igikombe cy’Isi . Ariko n’icyifuzo kidasaba kuba uri  Perezida wa FERWAFA  ahubwo icyo cyifuzo ni icy’Abanyarwanda bose.”
Icyakora De Gaulle asanga hari icyo asize muri Ferwafa nk’umurage ndetse yaboneyeho n’umwanya wo kuvuga icyo abona umupira w’amaguru mu Rwanda ubura ngo utere imbere.
Yagize ati:” Umurage nsize muri FERWAFA urimo ibyo navuze ko nakoze ariko ntibyarangiye, N’umusingi usabwa gusigasirwa n’ikipe nshya izansimbura. Haramutse habayeho gukomerezaho nta gusubira inyuma ukagaragariza ubuyobozi bushya ibyo watangiye kandi bifite intego imwe y’iterambere rya Ruhago, Ruhago yacu yatera imbere. Ndifuza ko badahagarika ibyo natangiye ahubwo bakomerezaho.”
Dusoza iki kinagiro De Gaulle yagize ubutumwa agenera Abanyarwanda ndetse agira nicyo abasaba , yagize ati:”Icyo navuga  n’uko tugomba gushyirahamwe buri wese afite uruhare mu kubaka umupira wacu. Twubake Umupira, tumenye kwihangana  no kwihanganira uwuyobora , niba tuwukunda tugashaka ko utera imbere tukamufasha kuwuteza imbere.
Yibukije bimwe mu byo asize nk'umurage birimo inyubako Hotel ya FERWAFA igeze mu mirimo isoza, imishinga irimo gutangira gushyirwa mu bikorwa yo kubaka amastade nka Rusizi, Gicumbi, BUgesera n'ahandi; gukuraho imyenda yari yarokamye FERWAFA ndetse n'ubuvuzi ku bakinnyi mu bihugu byo hanze.

Uyu mu Kandida De Gaulle ashigikiye mu matora y’ugomba kuyobora  FERWAFA ni   Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, amatora ni taliki ya nyuma uku kwezi aho undi mukandida urimo ari Rurangirwa Louis wigeze kubaho umusifuzi mpuzamahanga.
Gen. Sekamana yahoze mu ngabo z’igihugu RDF, Mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, Brig. Gen. Sekamana yari Umuhuzabikorwa w’Imishinga y’Ingabo z’u Rwanda, Umutwe w’Inkeragutabara.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa Gen. Sekamana asezerewe muri RDF, umwe mu basesenguzi ba politiki mu Rwanda, Tom Ndahiro, yahise aca amarenga ko ashobora kuyobora Ferwafa, ubwo yandikaga kuri twitter ko ari umuntu ukunda umupira w’amaguru kandi uzi gushyira ibintu ku murongo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire