samedi 24 mars 2018

Makenze na Nadjma wamamariye mu mashusho y’indirimbo bahamije isezerano ryo kubana akaramata

Myugariro mpuzamahanga w’intamba mu rugamba, ikipe y’igihugu y’u Burundi na Gor Mahia yo muri Kenya, Nizigiyimana Abdoul Kharim ‘Makenzi’ na Mutuyimana Nadjma, Umunyarwandakazi wamamariye mu mashusho y’indirimbo bahamije isezerano ryo kubana akaramata.






Makenzi na Nadjma bamaze umwaka urenga babana mu buryo budakurikije amategeko ndetse banabyaranye umwana w’umuhungu, bakaba bari batuye i Nairobi, dore ko uyu mukinnyi akina muri Gor Mahia yo muri Kenya.

Nyuma yo gufata umwanzuro wo kurushinga mu buryo bukurikije amategeko, kuri uyu wa kane tariki ya 22 Werurwe ni bwo babisoje mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Werurwe ari bwo bahamije isezerano imbere y’imbaga y’abayoboke b’idini ya Islam.

Ibyo birori byo guhamya isezerano byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gutanga impano z’ishimwe ku miryango yombi, byabereye mu Kagarama ho mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Makenzi yubatse izina mu mupira w’amaguru mu Burundi akinira Tondezi FC na Vital’O FC, yanyuze mu Rwanda mu makipe arimo APR FC, Kiyovu Sports, Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya ari na yo akinira ubu.

Mutuyimana Nadjma we yamamaye mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zo mu Rwanda, zirimo ‘Ndamuhamagara’, Uncle Austin yafatanyije na Tom Close.

Ubukwe bwa Nadjma na Makenze buzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Werurwe

 

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire