mardi 6 mars 2018

APR FC yamaze kugera i Bamako muri Mali


Ku isaha  ya saa 14H00 zo muri Mali , ari zo saa 16H00 zo mu Rwanda, nibwo ikipe ya APR FC yari igeze i Bamako muri Mali aho igiye gukina na Djoliba mu mukino wa CAF Confederation Cup.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ku isaha ya 01H45 nibwo APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Mali aho bahagurukanye n’indege ya Ethiopian Airlines. Nkuko byari biteganyijwe ko bagera Bamako ku isaha ya saa 14H00 zo muri Mali, ari zo saa 16H00 zo mu Rwanda niko byanagenze bagereyeyo igihe bahise bajya kuri hotel babanza kuruhuka no gufata amafunguro.

Nyuma yo kuruhuka, APR FC ikaba yakoze imyitozo yoroheje yo kunanura imitsi ku munsi w’ejo akaba aribwo bazakora imyitozo ya nyuma mbere y’uko bahura na Djoliba imyitozo izabera ku kibuga bazakiniraho. Umukino ukaba uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018 ku kibuga cya Modiba Keita giherereye mu mujyi wa Bamako.

  Tubibutse urutonde rw’abakinnyi 18 abatoza bahagurukanye ndetse n’abatoza bose

Abazamu: Kimenyi Yves na Mvuyekure Emery

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Ngabonziza Albert, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince na Nsabimana Aimable

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Nshuti Dominique Savio

Ba rutahizamu: Byiringiro Rague, Hakizimana Muhadjiri, Iranzi Jean Claude na Nshuti Innocent.

Abatoza:
Umutoza Mukuru: Ljubomir “Ljupko” Petrovic

Umutoza wungirije wa mbere: Moorage Radanovic

Umutoza wungirije wa kabiri: Jimmy Mulisa

Umutoza ushinzwe kongera ingufu abakinnyi: Didier Bizimana

Umutoza w’abazamu: Mugisha Ibrahim

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire