mercredi 7 mars 2018

U Rwanda rwikuye mu bihugu byahataniraga kwakira igikombe cy’isi



U Rwanda rwamaze gufata icyemezo cyo kwikura mu bihugu byifuzaga kwakira igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru ku batarengeje imyaka 17 kizaba umwaka utaha wa 2019.

U Rwanda rwifuzaga kwakira iri rushanwa riba nyuma ya buri myaka 2, rukaba rwicaye rugasanga rudashobora kubonera ku gihe ibyangombwa byose byatuma iri rushanwa rigenda neza, rufata icyemezo cyo kwikura mu marushanwa.
Izi mbogamizi zo kutabasha kubonera ku gihe ibyakenerwa byose, ni byo byatumye FERWAFA na MINISPOC bahitamo kuba bakuramo kandidatire yabo m kwakira iri rushanwa, nk’uko amakuru agera kuri www.regismuramira.blogspot.com abivuga, bakaba bashaka gutegurira hamwe uko bazakwakira andi marushanwa akomeye mu myaka iri mbere.

Iri rushanwa ritaganyijwe kuba mu mpeshyi ya 2019, ryasabwe n’ibihugu 4 kugeza kuri ubu, birimo u Rwanda na Kenya byo muri Africa, hakaza Singapore yo muri Asia na Colombia yo muri America y’Epfo.

Igihugu kizakira iri rushanwa kikaba kizamenyekana ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

U Rwanda bivugwa ko rwari rwaramaze gushyira abakinnyi hirya no hino mu gihugu nko muri za centre zitandukanye zigisha ruhago, ngo bitegure iri rushanwa, ariko rwaje gusanga bitakunda ko rwakira iyi mikino.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire