mercredi 7 mars 2018

Mamelodi yababajwe no Kubura umuriro kuri stade Amahoro byatumye idakora imyitozo ya nyuma


 Byari biteganyijwe ko Mamelodi Sundowns ikorera imyitozo ya nyuma kuri stade Amahoro aho izahanganira na Rayon sports kuri uyu wa gatatu, ariko nibyashobotse kuko umuriro wabuze muri stade bamaze iminota 22 gusa batangiye.
Umuriro wabuze kuri stade Amahoro ubuza Mamelodi Sundowns gukora imyitozo, Abakinnyi batangaye cyane
Umuriro wabuze kuri stade Amahoro ubuza Mamelodi Sundowns gukora imyitozo, Abakinnyi batangaye cyane. Binarakaza umutoza wabifashe nk'ibigayitse ndetse ikipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter babihaye inkwenene.

Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Werurwe 2018 nibwo amakipe ahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF azakina imikino ibanza y’ijonjora rya kabiri.
Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona irakira Mamelodi Sundowns kuri stade Amahoro saa 18h z’umugoroba.
Nkuko amategeko y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF abiteganya, mu marushanwa itegura ikipe yasuye umunsi umwe mbere y’umukino ikorera imyitozo ku kibuga izakiniraho.
Gusa Mamelodi Sundowns yo ntiyashoboye kurangiza imyitozo yayo mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.
Iyi kipe itozwa na Pitso ‘Jingles’ Mosimane yageze kuri stade Amahoro saa 18h, isaha n’umukino izahuramo na Rayon sports uzatangirira.
Ni imyitozo ya nyuma kuri bo ariko ikaba iya imbere bari bagiye gukorera ku kibuga cy’ubwatsi kuko iminsi ine bamaze mu Rwanda bimenyereza ikirere bakoreraga kuri stade regional ya Kigali ahari ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano (Tapis synthetique).

Nyuma y’iminota mike yo kwambara no kwishyushya batangiye imyitozo saa 18:20. Bakoze ku mupira iminota 22 gusa kuko mu buryo butunguranye saa 18:42 amatara acanira stade Amahoro yazimye.

Hibajijwe impamvu generator itakijwe ako kanya kuko biba biteganijwe. Bamwe mubo twaganiriye bavuga ko ari uburyo bwo gucanganyukisha ikipe mukeba, cg se hakaba habayeho kunyereza amafranga y'amavuta akoresha moteri. Icyaaba ukuri cyose bisiga icyasha mu mitegurire ubusanzwe bitari mu ndangagaciro z'abanyarwanda mu bijyanye no gufata neza abashyitsi.
Minisiteri ya siporo ikaba yiseguye ku byabaye.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire