dimanche 4 mars 2018

Petrović na Radanavic bemejwe nk’abatoza ba APR FC, Mulisa agirwa umutoza wa 3



Abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda n’abayobora APR FC bakoze inama n’abakinnyi bayo babereka abatoza bashya, abanya-Serbia Ljubomir “Ljupko” Petrović na Miodrag Radanovic bombi bafite imyaka 71, banemeza ko uwari umutoza mukuru Jimmy Mulisa azakomeza gukorana nabo nk’umutoza wa gatatu.
Nyuma y’imyitozo yakozwe mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki 2 Werurwe 2018 abakinnyi n’abatoza batumiwe mu nama yabahuje n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda n’abashinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa APR FC.
Inama yabereye ku kicaro cya ministeri y’ingabo yari iyobowe na minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, yitabiriwe n’abandi bayobozi nk’umugaba mukuru w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba, perezida wa APR FC Gen Jacques Musemakweli umwungirije Gen Mubarak Muganga n’umuyobozi w’abafana Col Kabagambe Geofrey.
Abakinnyi beretswe ku mugaragaro abatoza bashya b’abanya-Serbia. Ljubomir “Ljupko” Petrović wavutse tariki 17 Gicurasi 1947 wemejwe nk’umutoza mukuru ayigarutsemo nyuma yo kuyitoza amezi make muri 2014. Azungirizwa na Miodrag Radanovic wavutse tariki 2 Ukwakira 1947. Bombi bakaba barakoranye kuva kera aho banegukanye igikombe cy'amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w'uburayi mu 1991 batoza Etoile rouge Belgrade yo mu cyahoze ari Yougoslavie.
Aba bagabo bombi bafite bahise batangira gutegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, uzabahuza na Djoliba Athletic Club kuwa kabiri tariki 6 Werurwe 2018 mu mujyi wa Bamako muri Mali.
Byavugwaga ko kuza muri APR FC kw’aba banya-Burayi bizatuma uwari umutoza mukuru Jimmy Mulisa wayitozwaga ahabwa inzindi nshingano ariko abayobozi b’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda babwiye abakinnyi ko bose bazakomeza gukorana.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire