dimanche 4 mars 2018

Komite olempike irifuza ibitaro byihariye bizajya bivura abakinnyi mu Rwanda



Komite Olempike yatangije amahugurwa y’abaganga b’abakinnyi mu makipe n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, inasobanura ko hari gutekerezwa uburyo hakubakwa ibitaro byihariye bizajya bikurikirana ubuzima bwabo.
Mu mikino itandukanye mu Rwanda by’umwihariko isaba gukoresha imbaraga nyinshi nk’umupira w’amaguru, Volleyball, Handball, gusiganwa ku maguru, iteramakofe n’indi hakunze kugaragaramo abakinnyi bagira imvune zikomeye bamwe bakajyanwa kuvurizwa hanze abandi bikabaviramo kureka gukina burundu.
Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens watangije amahugurwa y’abaganga bo mu makipe n’abahagarariye inzego z’abaganga mu mashyirahamwe y’imikino, yatangaje ko hari gutekerezwa uburyo hakubakwa ibitaro byihariye mu Rwanda byajya bivura abakinnyi.
Iki gikorwa ngo Komite Olempike izagiterwamo inkunga n’ibihugu bitandukanye batangiye no kuganira ariko by’umwihariko Leta y’u Rwanda nayo ngo izagiramo uruhare rukomeye nk’uko n’ubundi isanzwe ifata iya mbere mu bikorwa bigamije gufasha Abanyarawanda kugira ubuzima bwiza.

Agaruka ku kamaro k’aya mahugurwa yahuje abaganga 40 bahugurwa n’impuguke yoherejwe na Komite Olempike Mpuzamahanga, Prof. Cyrille Serges Dah, Munyabagisha, yatangaje ko biri mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abaganga basanzwe bavura abakinnyi no kubibutsa iby’ingenzi bagomba kwitaho.

Avuga ko iyo urebye aho iterambere rigeze muri siporo urwego rw’abaganga bavura abakinnyi rwo rukiri hasi ari nayo mpamvu hakigaragara bamwe bavunika bagakurikiranwa mu buryo budakwiye, imvune zabo zigatinda gukira hakaba n’abo zidakira bagasezera burundu.
Ikindi kibazo gikomeye cyatumye aya mahugurwa ategurwa ni uburyo usanga umuganga w’ikipe nta makuru na make afite ku mukinnyi, nk’imyaka ye ya nyayo, ibiro bye, uko ubuzima bwe buhagaze, niba agira indwara runaka nk’umutima n’izindi ku buryo usanga bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo umunota uwo ariwo wose.

Umuganga w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru Rutamu na we yarayitabiriye

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire