mercredi 14 mars 2018

Rayon Sports yihanangirije abafana bayo bibasiye abanyamakuru



Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwamagana imyitwarire y’abafana bayo kuva ku mukino wahuje iyiu kipe na Mamelod Sundawns, aho abafana ba Rayon Sports bijunditse bikomeye abanyamakuru b’imikino by’umwihariko aba Radio na TV 10 ndetse bikomeza kuba uruherekane kugeza no ku mukino wahuje Rayon Sports na Marine FC. Kuri ubu abayobozi ba Rayon Sports bamaze kwihaniza aba bafana banagaya imyitwarire yabo idahwitse bagaragaje.



Nyuma y’ibaruwa abayobozi b’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Sports AJSPOR bandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa kabiri taliki 13 Werurwe 2018 abayobozi b’iyi kipe bari hamwe n’abayobozi b’amatsinda y’abafana bose ndetse n’ubuyobozi bwa Ajspor bagiranye ibiganiro bagaya imyitwarire y’abafana idashimishije.

Iyi myitwarire y’abafana ba Rayon Sports yari imaze gufata intera kuko kuri buri mukino nyuma y’uwo yakinnye na Mamelod Sundawns nibura bamaraga iminota isaga 20 batuka ndetse banaririmba indirimbo zandagaza Radio 10 n’abanyamakuru bayo bitanarangiriye aho kuko bakomeje gutuka abanyamakuru banyuranye barimo Muramira Regis wa city mu mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu matsinda abahuza.



Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire