dimanche 26 mars 2017

Mukura VS ,Etincelles na Espoir zishobora guhagarara muri Shampiyona kubera umwenda zifitiye Rwanda revenue authority

Amwe mumakipe akomeye muri shampiyona y'u Rwanda ariyo Mukura VS ,Etincelles ndetse na Espoir ashobora guhagarara gukina shampiyona kubera umwenda ukabije bafitiye Rwanda Revenue authority.

Aya makipe asanzwe akoresha amafaranga menshi aturuka muturere abarizwamo ntiyigeze asorera abakinnyi imisoro bagombaga kwishyura akaba ariyo mpamvu umwenda bafititiye iki kigo gishinzwe imisoro n'amahoro wabaye mwinshi ikindi kandi hiyongeraho n'ibihano by'ubukererwe.
Mukura VS biravugwa ko ifite umwenda ukabakaba milliyoni ijana(100 000 000 RWF).
Hatagize igikorwa byihuse aya makipe yakisanga mubihano bikomeye harimo no gufungirwa amakonti y'aya makipe byanahita biyaviramo no guhagarara gukina shampiyona.
Aya makipe akaba ari gutakambira FERWAFA ngo ibavuganire muri Rwanda revenue authority ngo ibahe imbabazi,nubwo aya makipe ariyo yugarijwe cyane hari n'andi makipe afite iki kibazo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire