jeudi 2 mars 2017

Nkurunziza uyobora Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda na bagenzi be barekuwe


Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Nkurunziza Gustave na bagenzi be bari bafuganywe bakekwaho icyaha cya ruswa barekuwe nyuma yo gusanga ibyo bakekwagaho bitabahama.
Urukiko rw’Ibanze rw’Akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2017 rwategetse ko barekurwa kuko ibyo ubushinjacyaha bwabaregaga rwasanze ntabimenyetso.
Abandi bari bafunzwe bose bakekwaho ruswa ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) ari we Hatumimana Christian ndetse n’umubitsi Uwera Jeannette bakekwaho icyaha cya ruswa mu gucunga umutungo w’ishyirahamwe cyane cyane mu bihe byo gutegura amatora y’ubuyobozi bushya bwabo.
Tariki ya 9 Gashyantare 2017, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Komite  Olempike y’u  Rwanda ari we Mukundiyukuri Jean de Dieu na we yatawe muri yombi akekwaho icyaha cya ruswa.
Aba bose urukiko rwategetse ko barekurwa.
Amatora y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yabaye tariki ya 4 Gashyantare uyu mwaka aho uwari usanzwe ayobora Nkurunziza Gustave ari na we wongeye gutsindira aya amatora ndetse n’Uwera Jeannette yongera kuba umubitsi w’iri shyirahamwe.
Nyuma y’uko bitangajwe ko Nkurunziza yatsinze amatora nibwo hatangiye kuvugwa ko haba haratanzwe ruswa kugira ngo atsinde mu gihe yari ahanganye na Karekezi Léadre wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara.
Komite Olempike y’u Rwanda nayo bikaba byaravuzwe ko yari ibogamiye ku ruhande rwa Nkurunziza ari na yo mpamvu umukozi wayo Mukundiyukuri nawe yari yaketswe.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire