jeudi 2 mars 2017

Handball: Impinduka mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20



Irushanwa rya Handball ry’igikombe cy’Afurika ku batarengeje imyaka 20 ryagombaga kuba muri Werurwe ntirikibaye, ryimuriwe tariki ya 22 Gicurasi 2017.
Ngarambe Jean Paul, Umunyamabanga Mukuru mu ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda yagize ati “ Aya marushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa handball muri Afurika (Confederation Africaine de Handball) (CAHB) yamaze guhindura amatiriki,ukwezi ndetse naho rizabera kuko rizakinirwa muri Mozambique”.
Avuga ko imyiteguro yari iteganyijwe ku ikipe y’igihugu mu ntangiro z’uku kwezi nayo yimuwe ikazaba mu mpera za Mata kugeza muri Gicurasi aho ikipe azaba yitegura kwerekeza muri Mozambique.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire