dimanche 26 mars 2017
UKO NZAMWITA DEGAULE YABURIJEMO UMUGAMBI W'INTEKO RUSANGE WO KUMWEGUZA NA KOMITE AYOBOYE
Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo hasojwe imirimo y'inama y'inteko rusange y'umupira w'amaguru mu Rwanda yaberaga i Rubavu kuri Hotel Belvedere.
Iyi nama yabanjirijwe n'ikiswe Forum aho bamwe mubatanyabikorwa ba hafi ba FERWAFA baganiriye byimbitse bashaka icyaba nk'usemburo wakwihutisha iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda. Iyo forum yarimo bamwe mu bahagarariye amakipe y'ingeri zose ndetse n'abandi bantu ku giti cyabo ariko bakorana na FERWAFA nk'abanyamakuru Jado Castar na Butoyi Jean, Bugingo Emmanuel ukuriye siporo muri MINISPOC, Umunyamategeko Zitoni, hari hanitezwe impanuro z'umutoza w'intore Rugemintwaza Nepo wabuze ku munota wa nyuma kubera impamvu z'akazi.
Nyuma hateranye inteko rusange ku wa gatandatu nyuma y'umuganda wo gutera ibiti bigera ku bihumbi icumi. Iyo nama yasojwe hafi saa sita z'ijoro.
UKO UMUGAMBI WO KWEGUZA DEGAULE NA KOMITE AKURIYE WARI UTEYE
Intego z'uwo mugambi:
Amakuru atugeraho yizewe dore ko umunyamakuru Muramira Regis yari hafi cyane y'ibyakorwaga byose, intego kwari ukugirango Nzamwita Degaule yegure na komite ye bityo babe batakaje agaciro n'ishema, bamware noneho ntibazanatinyuke kwiyamamaza mu matora ataha ya FERWAFA azaba muri Nzeli uyu mwaka. Dore ko Degaule azwiho nk'umuntu uzi gushushanya ku buryo kumutsinda mu matora yitabiriye byagorana. Ibyo bikaba byari gutuma umuhand auba uharuye neza ku bashaka kuziyamamaza ubu bataramenyekana bose usibye ku mwanya wa perezida wa FERWAFA aho utungwa agatoki kuzahatana ari Murenzi Abdallah wigeze kuyobora Nyanza FC na Rayon sports ndetse n'akarere ka Nyanza.
Uko umugambi wari upanze:
Kuko abanyamuryango ba FERWAFA bari bacumbikiwe kuri Hotel Belvedere, abari bafite gahunda yo kweguza nyobozi ya Ferwafa babonye ko bitari bukunde kunoza umugambi aho kuri hotel iri hejuru ku muhanda, bamanuka mu mujyi wa Rubavu mu kabari kitwa Peace Corner naho baje kuva mu ma saa sita nyuma yo kwikeka ababaneka ku ruhande rwa Degaule.
Baje kwemeranywa ko mu nama y'inteko rusange, uwitwa Walter uhagariye Rugende FC aza gufata ijambo anenga imikorere ya Ferwafa ndetse asaba ko bakwegura, nyuma agashyigikirwa n'abandi banyamuryango barimo uwitwa Fidel, ndetse n'uwa Pepiniere FC Munyankumburwa , Gasabo united ya Gisanura Raoul n'abandi. Nyuma y'ibyo bamwe mu bagize komite ya FERWAFA barimo Bandora ukuriye umutekano ku bibuga, Felicite w'umupira w'abagore, n'abandi bose bagafata ijambo bakemera amakosa y'umusaruro muke bakemera kwegura bose bagahuriza ko Degaule atumva inama zabo kandi ko abayoboza igitugu ko ariyo mpamvu umupira udatera imbere. Bamara kwegura komite igasigaramo babiri gusa: uwa Marketing Kagabo ndetse na Perezida Degaule. Umubare ukaba mucye bakeguzwa nabo hakajyaho ubuyobozi bw'agateganyo buzageza igihe cy'amatora.
Uko umugambi wapfubye:
Bamwe mu bari muri uwo mugambi harimo abatandaraje (bari ku ruhande rwa Degaule bakaba no ku ruhande rw'abamurwanya). Amakuru yatugeragaho nuko uwa Rwamagana city FC ariwe wahise abigeza kuri Degaule. Umwuka waracucumbye ugera no ku bandi bantu bo mu mupira bari hirya no hino mu gihugu. Bigeze mu ma saa tanu Umwe mu bakunzi ba ruhago wigeze kuba SG wa police FC yantunguye abimbazaho kuri phone, nyuma gato umuyobozi w'umuryango wa Rayon sports nawe bimbazaho ku murongo wa telefone. Ibyo byanatumye umwe mu bari bitabiriye inama bwana Gacinya Chance Dennys uyobora Rayon sports FC yoherereza ubutumwa bugufi bwo kugisha inama uko ari bwitware mu iki kibazo. Kubera icyubahiro n'igitinyiro tugomba uwo yayoherereje basomyi mutwihanganire ntituvuga izina rye. Gusa ni umuntu ukomeye w'inyangamugayo ukunda sports kandi ufasha amakipe n'abantu ku giti cyabo n'imikino myinshi ntimucika nubwo aba afite inshingano nyinshi mu kazi ke ka buri munsi. Ari ku rwego rwa Minister. Yasubije Gacinya Chance ko ibyo byo kweguza komite bitakagombye gukorwa mu uburyo nk'ubwo busa n'akaduruvayo. Ko byaba byiza binyuze mu matora aho guteza impagarara n'umwuka mubi. N'abandi nk'uwa Rwamagana yabonye ubutumwa buvuye muri Minispoc kuri Bugingo ko FERWAFA komite ifite uko ijyaho cg ivaho, ko badakeneye ako kavuyo mu gihe n'amatora asigaje amezi 5 gusa akaba.
Nzamwita Degaule wari uyoboye inama yatunguranye, mbere yuko hagira utangira gushinja FERWAFA, afata ijambo abwira inteko ati: Banyakubahwa ba nyamuryango, mwadutoreye mandat y'imyaka 4. Ko mwashoboye kwihangana imyaka 3 n'igice, munaniwe n'amezi 5? Noneho mbabwize ukuri, numvise ko hari abifuza ko twegura, ibyo ntibishoboka, nzayobora kugeza igihe mwampaye kirangiye, kandi nzandikwa mu mateka yuko nyuma y'ibihe bikomeye igihugu cyacu cyanyuzemo nije musivili wa mbere uzaba warayoboye mandat ya FERWAFA akayirangiza. Ikindi kandi mbagire inama yaba uri aha cg udahari ariko nk'umuntu uzi uburyo umuntu atsinda amatora, mumenye ko uwiyamamaza asebya asenya umuyobozi uriho adashobora gutsinda, ahubwo biba byiza azanye imigambi aho gutukana no gusebanya. Ndabizeza ko nimva muri FERWAFA ntazajya ishyamba, nzakomeza ntange ibitekerezo ku muyobozi uzansimbura, ntawe uzankuramo urukundo rwa football nange ntawe nzarukuramo. Hari byinshi twakoze byiza nubwo hari abadashaka kubibona birimo kubavuriza abakinnyi, kubaka hotel izajya yinjiriza FERWAFA arenga miliyari buri mwaka, twazanye umuterankunga wa shampiyona aho buri kipe igenerwa arenze miliyoni 10 bigatuma uruegndo, amfunguro nta kipe ibibura muri shampiyona, twabakuye ku mafranga make mwabonaga mu kwitabira inama, none tugeze ku 250 000 kuri buri muntu, ndetse guhera mu nama itaha muzarenza 400 000 kuko nzajya mbaha 10 000$ kuyo nange nzagenerwa na CAF mu manama.
Ni uko ngiye kubona mbona umushyitsi mu bitabiriye inama, umugambi upfuba utyo, inama irakomeza. Ibyayivuyemo murabisanga mu nkuru zabanjirije iyi. Gusa mu kiganiro n'abanyamakuru (uwa city radio, radio 10, Flash TV na RBA Rubavu) cyabaye nyuma y'iyo nama twabajije Degaule niba aziyamamaza mu matora ataha asubiza ko bizaterwa n'umwuka uzaba uhari.
Nkatwe b'indorerezi mu iriya nama twabonye abitabiriye bari mu byiciro binyuranye: abaryamye kuri Degaule na komite ye barimo Eric Clapton ukuriye abasifuzi, Birabakoraho Antoine wa Gicumbi FC n'abandi. Abadashaka na gato ko Degaule akomeza barimo Walter wa Rugende FC, JMarie wa Pepiniere n'abandi bari hagati na hagati utamenya neza aho bahengamiye nka Mzee Muramira w'isonga FC na Olivier wa Mukura.
Inscription à :
Publier les commentaires (Atom)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire