lundi 20 mars 2017

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yeguye ku mirimo ye


Nkurunziza Gustave waherukaga gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yunze mu ry’umunyamabanga nshingwabikorwa we, maze na we yandika ibaruwa isezera ku mirimo ku
 mpamvu ze bwite.



Nkurunziza Gustave na Hatumimana Christian wari umunyamabanga wa FRVB, beguye nyuma yo gutabwa muri yombi bakurikinyweho icyaha cyo gukoresha ruswa mu matora Gustave Nkurunziza yatsinzemo Karekezi Léandre, gusanyuma byaje kugaragara ko bari abere bararekurwa.
Byitezwe ko Karekezi Leandre, wigeze kuba umuyobozi w'akarere ka Gisagara, wari watsinzwe amatora mbere niwe uhabwa amahirwe yo guhita ayobora iyo federasiyo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire