vendredi 3 mars 2017

Nyinawumuntu Grace yirukanwe burundu muri AS Kigali



Ikipe ya AS Kigali yamaze gusesa amasezerano yari ifitanye na Nyinawumuntu Grace nk’umutoza w’ikipe y’abakobwa nyuma y’ibyamuvuzweho bijyanye n’ubutinganyi n’itonesha.
yuma yo gukekwaho ibi, ubuyobozi bw’ikipe bwaramuhagaritse bukora iperereza rikaba ryarangiye bafashe umwanzuro wo kumwirukana burundu ndetse amakuru INYARWANDA ifitiye gihamya ni uko n’urwandiko rwo gusesa amasezerano rwashyikirijwe FERWAFA.
Gsa nubwo bakoze iri perereza ngo ntibamwirukanye kuko basanze bimuhama ahubwo ubuyobozi bw'ikipe buvuga ko bafashe umwanzuro ku nyungu z’ikipe n’izina ry’umujyi wa Kigali.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo abagize ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bari bahugiye muri gahunda yo guhindura ibijyanye n’itumanaho Nyinawumuntu yakoreshaga (Email) ku nyungu za AS Kigali ndetse bahita babimenyesha FERWAFA.
Kuwa 4 Mutarama 2017 ni bwo amakuru yatangiye kukwira hose ko Nyinawumuntu Grace yahagaritswe muri AS Kigali azira itonesha nkuko Teddy Gacinya umuyobozi w’iyi kipe y’abakobwa yari yabitangarije abanyamakuru.
Nyinawumuntu yabaye umutoza wa mbere w’umukobwa ufite ibyangombwa byemewe mu 2008 ndetse yanabaye umukobwa wa mbere wagize ibyangombwa byo kuba umusifuzi mpuzamahanga mu 2004. Nyinawumuntu yakinnye bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu 2009, nubwo nta mikino mpuzamahanga ikomeye iyi kipe yigeze ikina. Yanaje kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu 2014.

SRC: inyarwanda

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire