samedi 25 mars 2017

Perezida wa FERWAFA Degaule n'abayobozi b'amakipe bakoze umuganda mbere y'inteko rusange



Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu ku ishamba rikikije ahakorera abasirkali barwanira mu mazi (RDF Marine Regiment base). Nzamwita Degaule n'abakuriye amakipe y'umupira w'amaguru, bakaba bafatanije n'abahanzi bari muri Guma guma y'uyu mwaka n'abayobozi ba Bralirwa ndetse n'ab'inzego z'umutekano n'izibanze bayobowe na Sinamenye Geremie Uyobora akarere ka Rubavu bateye ibiti ibihumbi icumi.

Hakaba hatahiwe inteko rusange ya FERWAFA iri butangire i saa munani ikaba ifite byinshi yigaho harimo:
-Kwemeza cg kuvugurura amwe mu mategeko agenga uru rwego
-Kwakira abanyamuryango bashya
-N'ibindi birimo kureba niba hahindurwa ingengabihe y'amatora ya FERWAFA kugirango Komite zizajya zitorwa zijye zitangirana na Shampiyona nshya aho kuza igeze hagati nkuko byagiye bigenda mu bihe byabanje.

Turakomeza tubakurikiranire ibijyanye n'iyi nama. amakuru murajya muyabona kuri iyi blog.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire