lundi 27 mars 2017

Kodo na Sekamana Leandre mu batoza 32 bashaka Licence D


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangije amasomo yo gutanga impamyabushobozi y’icyiciro cya D mu butoza ’Licence D’ ku batoza bakizamuka n’abashya muri uyu mwuga hano mu Rwanda.

Aya masomo yatangiye kuri uyu wa Mbere ku kicaro cya FERWAFA, azamara iminsi itanu, aho yitabiriwe n’abatoza bagera kuri 32, ndetse ayobowe na Antoine Rutsindura usanzwe uhugura abatoza ba hano mu Rwanda.
Mubitabiriye aya mahugurwa basanzwe bamenyerewe cyane muri ruhago nyarwanda, harimo; Nshizirungu Hubert ’Bebe’ wakiniye Kiyovu Sports, Sekamana Leandre, Fikiri AbdoulKarim, Dusange Sasha na Nshutinamagara Ismael ’Kodo’ ukinira ikipe ya AS Kigali nyuma yo kuva muri APR FC.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire