dimanche 12 mars 2017

Mukura ihagaze nabi muri shampiyona yananiwe gutumiza inama yo gucoca ibibazo


Hashize iminsi tubaganiriza ku bibazo biri mu ikipe ya Mukura VS binatuma iyi kipe igira umsuaruro ugayitse muri shampiyona. Ikigaragarira buri wese nuko ibibazo atari abakinnyi, atari abatoza ahubwo ari umwuka mubi mu miyoborere y'iyi kipe.
Nkuko mugiye kubibona mu mabaruwa anyuranye abanyamuryango, abafana bagiye bandika basaba kenshi ko haba inama yo gucoca ibyo bibazo ariko ubuyobozi bwa Mukura bukuriwe na Olivier Nizeyimana bukavunira gati mu ryinyo. benshi bibajije nib ari ugusuzugura abanyamuryango cg se ari uguhimana. Burya ngo ibijya gushya birashyuha, inshuro hafi ya zose ibisa n'ibi byagiye biba mu makipe yo mu Rwanda bivamo ikipe biyishegeshe aribyo bita kujya mu muhanda ikandagara kuko abanyamuryango benshi baba baragiye bakuramo akabo karenge kubera kudahabwa agaciro cg kwanga agasuzuguro.
Mu mpera z'umwaka ushize abanyamuryango berenga 80 bandikiye perezida w'icyubahiro wa Mukura bwana Ndayisaba Fidel, bamusabaga ko yabafasha gukora impinduka mu buyobozi bw'ikipe nkuko mubibona mu ibaruwa.


Nyuma yaho taliki 15 Mutarama uyu mwaka, abakunzi b'iyo kipe nabwo bakoze inama bumvikana imyanzuro 5 bayigeza kuri komite ariko nabwo barasuzuguwe cyane kuko ibyo basabaga birimo no gutumiza inama yo gucoca ibibazo yimwe amatwi. Bari banzuye:
1.barashimira akarere ka Huye n’abandi bafanyabikorwa badahwema kuyigenera inkunga
2.abafana banzuye ko  bagomba gukomeza kwitabira imikino yose ikipe ya Mukura iba yakinnye
3.abafana ba Mukura barasaba komite gutegura gutegura inteko rusange idasanzwe yo gucoca ibibazo mbere yuko imikino ya phase retour itangira.
4.abafana ba Mukura barasaba ko Sheikh Hamdan yakwitabira iyi nama akabwira abakunzi ba Mukura impamvu atakiri muri komite.
5.umwanzuro wa nyuma nuko abafana bifuza ko komite yabazanira umutoza mushya ushoboye mbere yuko phase retour itangira.


Ibi bikaba binashimangira uburyo hakomeje kwirengagizwa status za Mukura, kubera ko abanyamuryango ba Mukura bagize inteko ni 128, abasinye kuri status ni 46 n'abandi bemejwe nyuma n'abanyamuryango 82. Bivuze ko ubuyobozi bwa Mukura bwandikiwe n'abanyamuryango 98 barasinya basaba inama y'inteko rusange ariko ntibyabaye. Ibi bikaba bisa no kudaha agaciro abanyamuryango ba Mukura no gukandagira nkana amategeko ikipe igenderaho.
Ikibazo cyakwibazwa na buriwese ni iki: ese haba hari ahandi ahntu hashobora gukemukira ibibazo byugarije Mukura hatari mu nama y'inteko rusange? ese kuki ikipe ikomeje kwitwara nabi ariko komite igakomeza kubirebera kandi abakunzi b'ikipe baba bagerageje gukomanga ku miryango y'ubuyobozi  ariko ibyifuzo byabo ntibyakirwe.

Mu nyandiko yacu itaha tuzarebera hamwe uburyo amikoro ya Mukura victory  akoreshwa kugirango turebe niba ntaho nabyo byaba bihuriye n'ibibazo ikipe irimo mu minsi ya none.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire