lundi 6 mars 2017

Rayon Sports n’abayiherekeje baragera i Bamako kuri uyu wa gatatu ku gicamunsi



Abakinnyi, staff technique n’abayoboye delegation y’ikipe ya Rayon Sports barahaguruka i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017 ku isaha ya 01h45(a.m) bakazagera i Bamako ku gicamunsi ku isaha ya saa saba na mirongo ine (13h40) nyuma guhagarara gato Addis Ababa.

Abagize iyi delegation bazacumbikirwa muri Hotel Colombus iri mu mujyi wa Bamako, naho umukino izakina na Onzes Createurs ukaba uteganyijwe kubera kuri Stade Modibo Keita ku wa gatandatu tariki ya 11/03/2017 guhera saa moya z’ijoro (19h00) za hano i Kigali (17h00 GMT/TU), ukazanyura kuri Isango Star FM kuko umunyamakuru wayo J Paul azajyana n'iyi kipe. Ikibuga kizakinirwaho kikaba gifite ubwatsi busanzwe wagereranya n’uko icya Stade Amahoro kimeze.
 
 

Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu baba muri Mali, abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri icyo gihugu biteguye kuza kwakira ikipe yabo ku kibuga cy’indege no kuzayitera ingabo mu bitugu ubwo izaba imanutse mu kibuga kuri uyu wa gatandatu.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izagaruka i Kigali ku cyumweru mu gicuku.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire