dimanche 26 mars 2017

BIMWE MU BYARANZE INTEKO RUSANGE YA FERWAFA YARAYE ISOJWE i RUBAVU



Inteko rusange isanzwe y'umupira w'amaguru mu Rwanda yaraye isoje imirimo yayo kuri Hotel Belvedere iherereye mu karere ka Rubavu. Nkuko mu bibona ku murongo w'ibyigwa havugiwemo byinshi ariyo mpamvu tugiye kubagezaho iby'ingenzi twashoboye kubakurikiranira mu byayiranze.

-Hemejwe ko amatora ya komite nyobozi FERWAFA ashobora kuba mu nteko rusange isanzwe cg idasanzwe mu gihe yarasanzwe aba mu nteko rusange isanzwe gusa
-Hemejwe ko nta guhindura itegeko rigenga ibisabwa umuntu kuba yujuje ngo yemererwe kwiyamamaza, dore ko abanyamuryango bohererejwe ibaruwa y'ibizigwaho ndetse basabwa kuvuga icyo bumva cyaganirwaho ariko bayimaranye ukwezi kose nta numwe washoboye kuvuga ko ryahindurwa bituma baryemeza niryo rizagenga abakandida baziyamamaza. Ku birebana n'uwaba perezida wa FERWAFA iryo tegeko rigira riti:
==Ku mwanya wa Perezida,usibye ibivugwa hejuru, usaba agomba kuzuza ibintu bikurikira:
@Kuba byibura afite imyaka 35
@Kuba mu myaka itandatu ishize yaramaze nibura imyaka 3ari umwe muri aba bakurikira
+Umwe mu bagize komite nyobozi ya FERWAFA
+Umwe mu bagize urwego rwa FERWAFA ukora nka prezida, vice-prezida, cg umunyamabanga
+Umwe mu bagize komite nyobozi y'urwego rw'ubunyamuryango wa FERWAFA  akora nka perezida, vice-perezida, umunyamabanga mukuru cg umubitsi
Mu gihe umuntu wigeze kuyobora FERWAFA singombwa ko agira ikipe anuramo yiyamamaza ariko agomba kuba atarengeje imyaka 6 avuye ku buyobozi
-Hemejwe ko amatora ya FERWAFA ataha azaba taliki ya 10 z'ukwa Nzeli uyu mwaka, ni ukuvuga icyumweru cya 2 cya Nzeli. Akaba yijijwe hino kuko ubundi byari biteganijwe mu kwezi kwa mbere. Impamvu ngo ni ukugirango komite nshya izajye itangirana na shampiyona nshya aho kuyisaga hagati bikayicanga.

-Abanyamuryango babwiwe ko bagomba kwakira neza umuyobozi wa CAF Ahmad Ahmad uzaza mu Rwanda mu kwezi kwa 4
-Hemejwe kandi ko byihutirwa shampiyona y'amakipe ya 2 ku makipe yo mu kiciro cya mbere (Juniors) igomba gutangira vuba.
-Mu iyi nama kandi icyagaragaye  ni intege nke no guhuzagurika  kubo twakwita (opposition ) ya ferwafa aho buri ngingo yose batumvikanagaho baratoraga ugasanga abadahuje imyumvire n'umurongo komite nyobozi ifite kuri buringingo ntibarenzaga amajwi 9 mu kubitorera. Hari n'abagaragaraga mu kwerekana ko batanyuzwe n'ingingo iyi niyi ariko bagera igihe cyo kuyitorera ngo bayemeza ugasanga  nibo ba mbere mu kuyitora.
-Abajijwe  niba  azongera kwiyamamaza Degaule Nzamwita yasubije ko bizaterwa n'umwuka mu mupira uko uzaba umeze.
-Ubusanzwe ku muntu uhagarariye ikipe agenerwa 250,000 mu manyarwanda. Ariko ku madolari 20,000$ perezida wa FERWAFA azajya agenerwa mu kwitabira inama za CAF azajya abageneraho icya 2 ariyo 10,000. Bivuga ko kwitabira inama ya FERWAFA umuntu uhagarariye ikipe azajya asinyira arenze 400,000 FRW.
-Mu birebana n'umutungo,FERWAFA yatangaje ko mu mwaka ushize yinjije miliyari imwe na miliyoni magana 600. Inongeraho ko umwaka ushize wayisize ifite umutungo utimukanwa wa miliyari imwe na miliyoni 727 (1,727,000,000 FRW). Ferwafa umwaka warangiye ifitiwe amadeni arenga miliyoni 50 nayo ikagira imyenda ya miliyoni 48
Muri uyu mwaka Ferwafa ngo izakenera miliyari hafi 5 z'amanyarwanda. Muri ayo ngo Degaule yavuze ko FIFA yamaze kubyemera kandi ku buryo budasubirwaho ko izaha Ferwafa miliyali hafi 3 mu mafranga y'u Rwanda.
Kuko bari kubaka Hotel izuzura mu kwezi kwa 6 umwaka utaha ngo bizaba ngombwa ko bafata umwenda wa Bank wa miliyali n'ibihumbi ijana (1,100,000,000).
-Abanyamuryango basabye ko hazajya hakenerwa umugenzuzi utari uwo muri FERWAFA kugirango barusheho kwizera ibijyanye n'umutungo n'ikoreshwa ryawo. kandi bakajya bamuhindura bri myaka 2 kugirango atazajya amenyerana na FERWAFA hakaba hazamo amanyanga.
-Degaule abajijwe ibirego bimaze iminsi bivugwa ku birebana n'imikorere ya FERWAFA n'imperekeza yagenewe uwari umunyamabanga wa Ferwafa Bwana Mulindahabi,yasubije inteko ko FERWAFA itagira mandat y'ubutabera, ngo ubutabera bukore akazi kabo, ferwafa nayo izakoraibyayo biyireba.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire