dimanche 5 mars 2017

Rwatubyaye afashije Rayon Sports gutsinda Marines, abatoza bombi boherezwa mu bafana


Ibitego bya Kwizera Pierrot na Rwatubyaye Abdoul, bifashije ikipe ya Rayon Sports gukura intsinzi y’ibitego 2-1 ku ikipe ya Marines mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali.
Ikipe ya Marine FC yatangiye umukino yugarira cyane byahaye Rayon Sports gukina yitonze, abakinnyi bahererekanya umupira neza, ariko gutsinda bikaba ikibazo kuko byasaga nk’aho Marine FC yose yakiniraga inyuma yugarira.
Ibi byatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora umukino ndetse no kubona uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Marine FC mu gice cya mbere. Amahirwe yabonetse ntabyazwe umusaruro n’abakinnyi ba Rayon Sports ni umupira mwiza w’umuterekano Manzi Thierry yananiwe gushyira mu izamu ku munota wa 16 kandi wari wageze ku mutwe we neza nta muzamu umuri imbere.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa mirongo itatu na kane (34) w’umukino Kwizera Pierrot yafunguye amazamu nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Irambona Gisa Eric wacenze ba myugariro bose ba Marines agatanga umupira mwiza kwa Pierrot nawe wari witeguye aboneza mu rushundura.
Igice cya kabiri cyatangiye Marine FC igaragaza gusatira cyane ari nako imikinire yayo yari yahindutse, gusa ku munota wa mirongo itanu na Kabiri (52) Rwatubyaye yaje kubonera Rayon Sports igitego cya kabiri yatsindishije umutwe nyuma yuko yari yahushije andi mahirwe y’igitego ku ishoti rikomeye yari atereye muri metero mirongo itatu(30) rikajya inyuma y’izamu.
Nyuma y’iminota icyenda Rayon Sports ibonye igitego, Marines FC nayo yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa mirongo itandatu na rimwe (61) cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy.
Mu minota ya nyuma y’umukino, Marines FC yakomeje isatira izamu rya Rayon Sports iza no kubona coup-franc itagize icyo itanga mu minota ine y’inyongera.
Iyi coup franc yatumye abatoza bombi yaba Masudi Djuma wa Rayon Sports na Nduhirabandi Abdul Karim (Coka) wa Marines FC bahanwa kubera kurenga urubuga bagenewe guhagararamo, boherezwa mu bafana n’umusifuzi.
Gutsinda uyu mukino bikaba byafashije Rayon Sports kuguma ku isonga n’amanota 43, amanota ane imbere ya APR FC ya kabiri mu gihe kandi Rayon Sports igifite ikirarane izahuramo na AS Kigali.
Mu yindi mikino yabaye, Etincelles FC yanganyije na Kirehe FC igitego 1-1, ni mu gihe kandi na Sunrise FC yanganyirizaga iwayo na Pepiniere FC ubusa ku busa.

SRC: Ruhagoyacu

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire