mardi 21 mars 2017

Kigali: Uwahoze ari umucuruzi w’imyenda yashoye 300 Frw atsindira miliyoni 16 muri ’Betting’



Umugabo witwa Makombe Hycenthe wahoze acuruza imyenda ya caguwa, yegukanye akayabo ka miliyoni zirenga 16 z’amafaranga y’u Rwanda, mu mukino w’amahirwe wa Betting, ashoye ibiceri bitatu by’ijana.
Makombe arubatse, afite abana batatu gusa umugore we yitabye Imana, atuye mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Avuga ko imikino y’amahirwe “Betting” yayikiniye mu Murenge wa Kanombe.
Umubare wuzuye w’amafaranga yegukanye ni 16,844,400 Frw, yari yateze ku mikino 19 yiganjemo iy’amakipe adafite amazina azwi cyane muri shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi nubwo asanzwe ari umukinzi wa Manchester United yo mu Bwongereza.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire