mercredi 1 mars 2017

APR FC itsinzwe na GICUMBI ihita itakaza umwanya wa mbere ufatwa na Rayon Sports yatsinze Espoir


APR FC itsinzwe na Gicumbi FC 1-0, mu mukino w’ikirarane ihita itakaza umwanya wa mbere ufatwa na Rayon Sports yatsinze Espoir 2-0.
Igice cya mbere ikipe ya APR FC yagerageje gusatira maze abasore bayo barimo Nkizingabo Fiston, Bigirimana Issa na Sibomana Patrick bagerageje uburyo bwinshi harimo n’ubwo umupira wagaruwe n’igiti k’izamu, bagerageje uburyo bwinshi ariko kubona igitego biranga neza.
Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ikipe ya APR FC yasatiriye ndetse yakabaye yanabonye igitego ariko nko ku munota wa 49 umupira Patrick yabonye asigaranye n’izamu ashyiraho umutwe umupira awushyira hanze.
Aya makosa yo guhushahusha ibitego yaje gukosorwa na Suleiman Mudeyi ku munota wa 58 atsindira Gicumbi igitego cya mbere.
APR FC yakomeje gushaka uburyo yakwishyura ari nako ikora impinduka ikuramo Nkinzingabo Fiston hinjiramo rutahizamu Onesme Twizerimana, ari nako havamo Yannick hinjiramo Djijia. Bashatse ibitego bagerageza amashoti yakure biciye muri Issa Bigirimana ariko biranga.
Undi mukino wabaye Rayon Sports yatsinze Espoir 2-0 nawo wari umukino w’ikirarane.
Ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 40 mu gihe APR FC ari iya 2 n’amanota 38.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire