vendredi 3 mars 2017

Senator Munyabagisha Valens niwe ugiye kuba perezida wa komite olempike y'u Rwanda


Munyabagisha akaba azaba ari umukandida rukumbi ku mwanya wa perezida mu matora ya komite olempike.




Ni amatora ategerejwe kuba mu mpera z'icyumweru gitaha. Aho harangiye igihe cy'imyaka 4 (olympiade) bikaba ngombwa ko havugurwa ubuyobozi bwa komite olempike nk'uko biteganwa n'amategeko akubiye mu kitwa (Charte Olympique) aricyo gitabo kigenga iyo mikino.
Tumwe mu dukoryo tuzaranga ayo matora ni nkaho mu rwego rwo kurwanira imyanya mu buyobozi umuntu yemera akambara umwambaro utari uwe (kunyura muri federasiyo atigeze agaragaramo mu mateka) ariko akagera ku ntego ze.

Munyabagisha Valens wigeze kuyoboraho Rayon sports niwe rero witezwe kuyobora urusobe (impuzamashyirahamwe) y'imikino olempike mu Rwanda.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire