lundi 27 mars 2017

Nta nzitizi zambuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA – Murenzi Abdallah



Murenzi Abdallah wavuzwe cyane ko ashobora kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aravuga ko nta nzitizi zamubuza kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe mu matora azaba muri Nzeli 2017.
Yagize ati” …njye nibaza ko kuyobora ntabwo ari ibintu umuntu yiga, yaba mu byerekeranye n’umupira, yaba mu byerekeranye n’ubuyobozi busanzwe, numva rero ibirebana na criteres(ibisabwa) biramutse bibaye ngombwa nta nzitizi yashobora kumpagararika, kuko yaba imyaka y’ubukure iyo ngiyo ndayirengeje, yaba imyaka yo kuyobora numva… nagiye nyobora ibyiciro bitandukanye by’umupira, Nyanza Fc , nyobora Rayon Sports, numva rero ibyo nta nzitizi irimo” Murenzi Abdallah.
Ati” nibaza yuko Rayon Sports igihe yamaze i Nyanza, benshi barayizi twari dufitanye amasezerano y’imyaka itatu, kuva mu 2012, 13 (2013), 14 (2014) kugera 15 (2015), iyo myaka yose yari i Nyanza rero ndumva nari mu buyobozi bwayo, yaba no mu byabanjeho, umupira nawubayemo igihe kinini, numva nta nzitizi irimo” Murenzi Abdallah.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire