dimanche 12 mars 2017

Eric Nshimiyimana yatangiye gufasha Kodo kuba umutoza


Nshutinamagara Ismail umenyerewe cyane nka Kodo, ukinira AS de Kigali, yatangiye kwimenyereza umwuga w’ubutoza mu ikipe mu ikipe ya AS de Kigali.
Kodo yagaragaye atanga inama ku bakinnyi nk’umutoza wungirije mu mukino wa Shampiyona AS Kigali yakiriyemo Amagaju FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe, arimo afashaga Eric Nshimyimana usanzwe ari umutoza mukuru muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali. Uyu mukino AS Kigali yaje kuwutsindamo Amagaju igitego kimwe ku busa.
Nshutinamagara Ismail Kodo biravugwa ko ashobora guhabwa imirimo yo kuba umutoza wungirije muri AS Kigali nyuma yaho uwari usanzwe kuri kano kazi yahawe gutoza AS Kigali y’abagore.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire