mercredi 8 mars 2017

FC BARCELONA YAKOZE IBITANGAZA, INDI MIKINO YABAYEHO IJYA GUSA N'IBYABAYE NIJORO


Bitunguranye ikipe ya FC Barcelona isezereye PSG muri Champions League ku igiteranyo y’ibitego 6-5.
Umukino ubanza PSG yari yatsinze ikipe ya FC Barcelona ibitego 4-0, ikipe ya FC Barcelona yasabwaga gutsinda byibuze ibitego 5-0 kugira ngo igere muri 1/4.
Iyi kipe ya Barcelona yasatiriye guhera ku umunota wa mbere maze ku umunota wa gatatu gusa Suarez yari yafunguye amazamu ku uruhande rwa Barcelona. Barcelona yakomeje kotsa igitutu PSG ariko kubona ikindi gitego biba ingora bahizi.

Layvin Kurzawa yatsinze igitego cya kabiri ku umunota wa 40 maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-0.
Ikipe ya Barcelona yagarutse ishaka ibindi bitego kugira ngo ibashe gukomeza, maze koko irasatira ku umunota wa 50 yaje kubona penaliti yinjizwa neza na Lionel Messi. Ku umunota wa 61 Edson Cavani yatsindiye PSG igitego maze imibare isubira ibushyashya ku uruhande rwa Barcelona kuko noneho yasabwaga ibindi bitego 3.
Iyi kipe ya FC Barcelona yakomeje gusatira cyane ishaka ibitego ari nako ibihusha, nk’uko yari yabisezeranyije bagenzi be ko azabatsindira ibitego 2 ahandi bakirwariza, Neymar yaje gutsinda ibi bitego ku umunota wa 88 n’uwa 90 biba bibaye 5-5 mu imikino yombi, Barcelona yasabwaga igitego 1 cyatsinzwe na Serigio Roberto mu iminota yinyongera iba ikoze ibitakekwaga n’abantu ko yabishobara ikatisha tike ya 1/4.
Undi mukino wa 1/8 wabaye, ibitego bitatu bya Aubameyang na kimwe cya Christian Pulisic byafashije Borussia Dortmund gusezerera Benfica ku bitego 4-1 mu mikino yombi, ni nyuma y’uko umukino ubanza Benefica yari yatsinze Dortmund 1-0.
Indi mikino ya 1/8 izemeza amakipe ntakuka azakina 1/4 izaba mu icyumweru gutaha kuwa kabiri no kuwa gatatu.
----------------------------------------------------------------
ESE HARI AHO IBI BINTU BYARI BYARABAYE MU MATEKA?
---------------------------------------------------------------
Oya, nta na rimwe ibintu nk'ibi byigeze biba mu mateka ya ruhago. Nta kipe yigeze itsindwa 4-0 mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo noneho ngo izakomeze mu marushanwa mu cyiciro gikurikiyeho. Nyamara ariko mu yandi marushanwa ibintu nkibi by'ibitangaza byabayeho aho
- Mu 1986 mu irushanwa rya UEFA cup ariyo EUROPA league ya none, Real Madrid yatsindiwe mu Budage na Borussia Monchengladbach 5-1, i Madrid yakoze ibyasabwaga itsinda 4-0 irakomeza muri 1/4.
-Mu 1961 umukino wa Cup winners cup (igikombe cy'amakipe yatwaye ibikombe iwabo) ikipe ya Leixoes yanyagiwe 6-2 na La Chaux-de-Fonds, ariko iza nayo gutsinda 5-0 mu mukino wo kwishyura mu Busuwisi bityo yegukana intsinzi.
-Mu irushanwa UEFA cup ryo mu 1985 QPR yo mu Bwongereza i Highbury (niho yari yakiriye kuko ikibuga cyayo Loftus road cyari igikorano synthethic kitemewe mu marushanwa mpuzamahanga) yahatsindiye Partizan yo muri Yougoslavia 6-2. Mu mukino wo kwishyura bayikubise inshuro 4-0 ivamo ku bitego byo hanze.

1 commentaire:

  1. Messi joue dans un rôle de playmaking, grâce à sa vision et sa précision, et est un coup franc précis et un tireur de penalty.

    RépondreSupprimer