lundi 6 mars 2017

Hakizimana Muhajir yatangiye imyitozo yoroheje


Umukinnyi w’ikipe ya APR FC ukina hagati mu kibuga Hakizimana Muhajir yatangiye imyitozo yoroheje nyuma yo gukurwaho isima ku kirenge yari amaranye ukwezi n’igice.

Muhajir yavunitse taliki ya 11/01/2017 icyo gihe APR FC yiteguraga guhura na Marines fc yari amaze ibyumweru bitandatu afite isima ku kirenge ndetse atanagaragara mu kibuga, nyuma y’iminsi 12 akuweho isima,  ubu Muhajir akaba yatangiye imyitozo yoroheje kugira ngo abe yagaruka mu kibuga atangire atange umusanzu we mu ikipe ye dore ko atanaheruka kuyigaragaramo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire