mardi 31 janvier 2017

Ikipe ya APR FC yasuye ingabo zamugariye mu rugamba rwo kubohora igihugu


Ikipe ya APR FC yaraye isuye ingabo z’igihugu bamugariye mu rugamba rwokubohora igihugu aho batuye mu murenge wa Nyarugunga banasangira n’abo mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari uba taliki ya 01/02/2017.

 Ikipe ya APR FC yafashe umwanya bajya gusura ingabo z’igihugu bamugariye mu rugamba rwo kubohora igihugu baganira n’abo ndetse banasangira n’abo babaha n’impano bari babageneye.

Umuyobozi w’ingabo bamugariye ku rugamba Ndekezi John akaba nawe yabahaye ubutumwa ati: turishimye kuba mwaje kudusura mu gihe twizihiza umunsi mukuru w’intwari mu gihugu hose icyo tubasaba ni uguhorana ikinyabupfura mubyo mukora byose ibindi bizizana ahasigaye tubifurije intsinzi murakoze.

IGIKOMBE CY'UBUTWARI 11 BASHOBORA KUBANZAMO


Mu gihe kuri uyu wa 3 taliki ya mbere Gashyantare ari umunsi mu Rwanda hose twizihiza Intwari z'igihugu, hateganijwe umukino kuri stade Amahoro i Remera 15:30 hagati y'amakipe 2 ahora ahanganye mu mupira wo mu Rwanda
APR FC na Rayon sports.
Kwinjira: VVIP:10,000 Frw VIP:5000 Frw Yellow Seats:2000 Frw Ahasigaye hose:500 Frw.
Dore abakinnyi bashobora kubanzamo ku mpande zombi.

APR FC                                                                         Rayon sports
----------------------------------------------------------------------------------
1.Mvuyekure Emery                                              Bakame
2.Rusheshangoga                                                   Manzi Thierry
3.Emmanuel Manishimwe                                     Abouba Sibomana
4. Aimable Nsabimana                                          Mutsinzi Ange
5.Rugwiro Hervé                                                   Mugabo Gabriel
6. Mukunzi Yannick                                              Mugeni Fabrice
7. Maxime Sekamana                                            Manishimwe Jabel
8. Amran Nshimiyimana                                       Muhire Kevin
9. Issa Bigirimana                                                  Camara Musa
10. Djihad Bizimana                                             Shassir Nahimana
11. Sibomana Patrick                                            Nshuti Savio
---------------------------------------------------------------------------------
Coach : Mulisa Djimi                                             Masudi Djuma                                  

1/2/2017 Regis'sure daily tips


---------------------------------------------
-Egypt win
-Barcelona win
-Everton win
-Man city win
-----------------------------------------------

Mugheni Fabrice yasanze abandi mumwiherero mugihe APR FC izakina idafite Nshuti Innocent kuri uyu wa gatatu

Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwashyizehjo umukino uzahuza Rayon Sports FC na APR FC, bahatanira igikombe cy’Ubutwari, uzaba kuwa gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2017  ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi mukuru w’intwari.

Rayon sports yitegura uyu mukino yakoze imyitozo ya nyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri kuri stade Umumena. Muri iyi myitozo ntihagaragayemo visi kapiteni wayo Kwizera Pierrot wagiye muri Arabie Saoudite kurangiza ibiganiro na Al-Hazm Rass FC imwifuza. Gusa uyu musore uvuka i Burundi yagiye nta ruhushya ahawe n’ubuyobozi cyangwa abatoza ba Rayon sports.

 ubwo twasuraga imyitozo y’iyi kipe yakozwe Mugheni Fabrice Kakule bita Moussa adahari ku mpamvu abatoza be batazi. Bivugwa ko atari yishimye kuko hari ibirarane by’umushahara w’ukwezi kumwe n’agahimbazamusyi k’umukino umwe batamuhaye ku gihe. Gusa nyuma yo kuganira n’ubuyobozi yemeye gusubira mu mwiherero na bagenzi be akitegura umukino wo kuri uyu wa gatatu.

Uyu mukinnyi utagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri mu gitondo bitegura umukino barahuramo na APR FC kuri stade Amahoro i Remera, amakuru a atugeraho aravuga ko yamaze kwegerwa n’abafana bo mu itsinda rya March Generation, bakamwemera kumuha agahimbazamusyi ndetse na we abasezeranya gusubira mu ikipe gufanya n’abandi.

kurundi ruhande  APR FC irakina idafite Nshguti Innocent wagize ibyago agapfusha se  wabo ariko umutoza Jimmy Mulisa akaba asobanura ko bizeye intsinzi nkuko tubikesha website ya APR FC.
mumukino uheruka AP FC yatunguranye igera kukibuga hakiri kare  kuko yahageze saa saba ndetse babanza no gutembera ikibuga bitamenyekanye impamvu babikoze .

lundi 30 janvier 2017

31/1/2017 Regis'sure daily tips


Bordeaux win, Tothenham win, Arsenal win, Marseille win, Liverpool yes, Inter yes, Burnley yes

Nshuti Innocent ukinira APR FC yapfushije Se wabo kw'isabukuru ye

Rutahizamu wa APR FC  Nshuti Innocent kuri uyu munsi yagize ibyago byo kubura se wabo kumunsi yari yagiriyeho isabukuru.

Amakuru agera kuri Regismuramirablogspot.com aaremeza ko uyu musore uyu munsi nibwo yari kuzuza imyaka 19 ariko kumahirwe macye ye akaza kumenya ko se wabo yaje  kwitaba Imana ,bikaba byari agahinda gakomeye kuri uyu musore.

Ibi bibaye mugihe iyi kipe ya APR FC iri kwitegura umukino ukomeye uzayihuza na Rayon Sports ku itariki ya 1 Gashyantare 2017 kumunsi w'intwari.

Byagorana ko uyu musore yakinira APR FC kuri uyu mukino kubera ibi bibazo yahuye nabyo,Nshuti Innocent akaba yarazamukiye muri Accademy ya APR FC.
Twifurije uyu musore  gukomeza kwihangana.

Pierrot yabaye avuye muri Rayon sports


Amakuru agera kuri www.regismuramira.blogspot.com ni uko umukinnyi w'umurundi Pierrot Kwizera yabaye asubiye iwabo i Burundi. Amakuru yizewe ava ku nshuti ze za hafi ni uko atangaza koubuyobozi bwa Rayon buri kumunaniza mu kwibonera ikipe zo hanze, aho kubimufashamo.
Ubwo twandikaga iyi nkuru twaganiriye na bamwe mu bayobozi ba Rayon batwemerera ko atitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa mbere. Gusa bafitanye inama hagati y'ubuyobozi ku isaha ya 14h00 kugirango barebe uburyo bamugarura igitaraganya kugirango barebe ko no ku wa 3 yaba ahari agakina na mukeba APR; kubera ko impamvu yiyo nama ni ugufatira mu maguru mashya kuko hari impungenge ko ashobora kudakina n'imikino yo kwishyura, turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Volleyball: Gustave na Leaandre hazaca uwambaye



Muri weekend itaha taliki ya 4 Gashyantare hateganijwe amatora ya Federation ya volleyball. Hahanganye abagabo 2 barimo Nkurunziza Gustave umaze imyaka 8 mu iyo federation ifatwa nkaho ariyo irusha andi ma federations akorera mu Rwanda mu bijyanye no kuzamura impano z'abana bato bakazavamo abakinnyi dore ko bafite centres zisaga 40 mu gihugu hose. Imyaka ine Gustave yayimaze ari umubitsi nyuma indi ine iheruka yari perezida wa Federation. Ku rundi ruhande ahanganye na Leandre Karekezi wayoboye adategwa akarere ka Gisagara imyaka 8, akubakira inzu y'imikino gymnase y'gatangaza muri ako karere. yanashyigikiye ku rwego rwa mbere mu gihugu imikino y'abamugaye. Azwiho kandi kuba yarakinnye mu ikipe y'igihugu ya volleyball igihe kirekire.

Ku iyo foto yari  Leandre yambaye numero 6, ari kumwe na Karabaranga 4, Rulisa 10, Michel 3, Pacifique 7, Ryambabaje 9, bakiniraga ikipe ya Kaminuza y'u Rwanda.
Hazaca uwambaye rero.

Itorero ry'abasportifs ryasojwe


Itorero ry'abafatayabikorwa muri siporo ryasojwe kuri uyu wa 29 Mutarama 2017 nyuma y'iminsi 10 ryali rimaze ribera i Nkumba mu karere ka Burera.  Aba ba sportifs biswe IMPARIRWAKUBARUSHA biyemeje kuba ba rutaganira u mahina, biyemeza kuzamura abakinnyi babereye u Rwanda bazarushakira imputo n'amaboko.


Intego y'iri torero kwari ukureba uburyo bakubaka siporo ibereye u Rwanda.