mercredi 25 janvier 2017

FERWAFA yamaze gushyira umwanya wo gutoza amavubi ku isoko

Kuva tariki ya 14 Kanama 2016, Amavubi nta mutoza mukuru afite nyuma yo kwirukana Jonathan McKinstry wari uyamazemo umwaka umwe n’igice.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa FERWAFA, usaba aka kazi agomba kwandikira perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, agaragaza ubushobozi n’ubumenyi afite bwamuhesha kuba yahabwa akazi ko gutoza Amavubi.

FERWAFA ikomeza ivuga ko kwandika basaba akazi bigomba kurangirana na tariki ya 7 Gashyantare 2017, ndetse abazaba bujujwe ibisabwa bazakora ibizamini bibinjiza mu kazi (Interview).

Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangwa aka kazi hakozwe ibizamini, mu gihe hari hamenyerewe ko bareba abasabye bakarebas ushobora kujyana n’ibyo bifuza, binagendanye n’ubushobozi bwa federasiyo na Minispoc ku mushahara uwatoranyijwe yaba yifuza.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire