lundi 30 janvier 2017

Pierrot yabaye avuye muri Rayon sports


Amakuru agera kuri www.regismuramira.blogspot.com ni uko umukinnyi w'umurundi Pierrot Kwizera yabaye asubiye iwabo i Burundi. Amakuru yizewe ava ku nshuti ze za hafi ni uko atangaza koubuyobozi bwa Rayon buri kumunaniza mu kwibonera ikipe zo hanze, aho kubimufashamo.
Ubwo twandikaga iyi nkuru twaganiriye na bamwe mu bayobozi ba Rayon batwemerera ko atitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa mbere. Gusa bafitanye inama hagati y'ubuyobozi ku isaha ya 14h00 kugirango barebe uburyo bamugarura igitaraganya kugirango barebe ko no ku wa 3 yaba ahari agakina na mukeba APR; kubera ko impamvu yiyo nama ni ugufatira mu maguru mashya kuko hari impungenge ko ashobora kudakina n'imikino yo kwishyura, turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire