lundi 16 janvier 2017

Mbere yo gukina umukino w’amateka APR FC na Rayon Sports bahisemo kwitegurira kure ya Kigali.



Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 mutarama 2017 hateganyijwe umukino w’amateka hagati y’abakeba bahora bahanganye mu Rwanda ,abo ni APR FC na Rayon Sports bazaba bacakirana kumunsi wa 14 wa shampiyona .

Amakuru  dufite rero nuko ikipe ya APR FC nyuma yo gukina na Marines kumunsi wa 13 wa shampiyona umukino wabereye mu karere ka Rubavu ikipe y’ingabo z’igihugu ntiyigize igaruka muri Kigali ahubwo bagumyeyo murwego rwo kwitegura uyu mukino aho biteganyijwe ko bazagaruka muri Kigali kuri uyu wagatanu  habura umunsi umwe ngo umukino nyirizana ube.
Kurundi ruhande rero ikipe ya Rayon Sports nayo yatangiye umwiherero kuri  uyu wa kabiri i Kabuga mu Babikira mukarere ka Gasabo murwego rwo kwitegura uyu mukino w’amateka.tubibutse ko Rayon Sports iri kumwanya wambere n’amanota 33 mugihe APR FC iyigwa muntege n’amanota 30.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire