mardi 24 janvier 2017

Abasifuzi 4 b'abanyarwanda mubazasifura imikino ya CAF

 Harabura iminsi mike hagatangira amarushanwa ya Afurika ahuza ama-Club y’umupira w’amaguru yitwaye neza iwayo; ‘CAF Confederation Cup’ na ‘CAF Champions League’. U Rwanda ruzahagararirwa na Rayon sports na APR FC. Abasifuzi bazakoreshwa mu majonjora y’ibanze batangajwe, harimo abanyarwanda bane.

 Hagati ya tariki 10-12 Gashyantare 2017 nibwo hateganyijwe imikino y’amajonjora y’ibanze y’amarushanwa abiri ategurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ ku bufatanye na ikigo cy’Abafaransa gicuruza ibikomoka kuri peteroli ‘TOTAL’.
CAF yamaze gutanganza abasifuzi bazasifura iyi mikino. Abanyarwanda bane bahawe umukino umwe ni; Abdoul Karim Twagiramukiza usifura hagati, Ambroise Hakizimana, na Honore Simba basifura ku mpande na Ruzindana Nsoro uzaba umusifuzi wa kane.
Aba bagabo bahawe kuyobora umukino ubanza uzabera i Addis Ababa ugahuza Defence Fc yo muri Ethiopia na Yong Sports Academy de Bamenda yo muri Cameroun. Commisseur w’uyu mukino ni umunya-Uganda Mike Letti.
Aba basifuzi ntibarimo uwari umenyerewe Ndagijimana Theogene wihanangirijwe na CAF nyuma yo kwitwara nabi ku mukino wahuje Tunisia na Libye tariki ya 11 Ugushyingo 2016.
Ibi bihano bya CAF byatumye adashyirw aku rutonde rw’abayobora imikino ya AFCON iri kubera muri Gabon, n’imikino ihuza ama-Clubs.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire