dimanche 22 janvier 2017

Rayon Sports yaje muri V8 yihanijwe na APR FC yari yambaye umwambaro mushya

kuri uyu wa gatandatu nibwo kuri stade Amahoro i Remera habereye umukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona ugahuza ikipe ya APR FC yari yakiriye Rayon Sports umukino uza kurangira  APR FC itsinze igitego 1 kubusa  ctatsinzwe na Issa Bigirimana kumunota wa 23 w'igic cya mbere.

mbere y'umukino habanje kuba udushya dutandukanye nkaho ikipe ya Rayon Sports yaje mu mamodoka ya V8 atandatu,ikindi kandi nuko abafana baje kuri uyu mukino babaye benshi cyane kuburyo stade yahe kuzura abandi bakabura uko binjira kubera ubwinshi bwabo.
Muri uyu mukino wabereye kuri stade Amahoro, APR FC yafunguye amazamu ku mupira Issa Bigirimana yatsindishije urutugu, uhinduwe na Sibomana Patrick.

APR FC yakabaye yatsinze ibindi bitego nka bitatu muri uyu mukino, ariko Issa Bigirimana ntiyabasha kubyaza umsuaruro amahirwe yabonye kimwe na Fiston na Bizimana Djihad.
Rayon Sports yasatiriye APR FC cyane mu gice cya kabiri, ishaka kwishyura, ariko izibirwa n’ubwugarizi bwayo ndetse n’umuzamu Emery Mvuyekure.
Kuba APR FC yatsinze Rayon Sports mu mukino wa mbere uhuje amakipe yombi muri iyi shampiyona, byatumye banganya amanota 33, harebwa ku mukino wabahuje mbere yo kureba ku bitego bazigamye, bituma APR FC ifata umwanya wa mbere.
Uyu mukino akaba ari uwa mbere ikipe ya Rayon Sports itakaje kuva uyu mwaka wa shampiyona utangiye.
muyindi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu Espoir yanganyije na Sunrise 1-1,Bugesera itsinda Etincelles 2 byatsinzwe na Iradukunda Bertra.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire