vendredi 13 janvier 2017

Rayon Sports iteye gapapu Tusker yo muri Kenya.



Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Abuba Sibomana wigeze gukinira Rayon Sports mbere y’uko yerekeza muri Kenya, yashyize umukono ku masezerano y’amezi atandatu akinira ikipe yahozemo nyuma yaho ikipe ya Gor Mahia imwerekeye ko itakimukeneye. Ibi bikaba bije nyuma yuko hari andi makuru yavugaga ko uyu musore ashobora kwerekeza muri Tusker yo muri kenya.

Sibomana Abouba aje yari akenewe kubera ikibazo gikomeye cya bamyugariro aho hafi ya bose bugarijwe n’imvune, ibi bikaba byari ikibazo gikomeye nk’uko byagaragaye mu mukino uheruka wa shampiyona ahoMasudi yagombye kwitabaza abakinnyi basanzwe bamenyerewe imbere akabakinisha inyuma.
Sibomana Abouba kandi akaba azafasha Rayon Sports nk’umukinnyi umenyereye amarushanwa mu mikino y’igikombe cya CAF Confederation Cup aho umukino wa mbere izakina na Al Salam Wau yo muri Sudaniy’Amajyepfo.

1 commentaire:

  1. Ese buriya azarindira retour cyangwa yemerewe guhita atera match? (international transfer cases)

    RépondreSupprimer