dimanche 29 janvier 2017

AS Kigali yamaze gusinyisha Chimanga Pappy nka rutahizamu mushya

Ikipe ya AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana yamaze kumvikana na rutahizamu ukomoka mugihugu cya Congo Chimanga Pappy akaba azatangira gukinira iyi kipe mumikino yo kwishyura.


Eric Nshimiyimana akaba yabitangarije abanyamakuru nyuma y'umukino wahuje AS Kigali na Espoir ukarangira banabonye intsinzi y'igitego 1-0,akaba yavuzeko bagifite ikibazo cya ba Rutahizamu  akaba ariyo mpamvu bahisemo gusinyisha Chimanga Pappy usanzwe umenyereye shampiyona y'u Rwanda kuko yigeze kuyinyuramomumakipe nka Musanze na Espoir, ngo bakaba bakiri no kuvugana nundi mukinnyi witwa Clement akaba akomoka mugihugu cya Ghana.

Nubwo iyi kipe iri kongera izindi mbaraga ariko ngo bafite n'ikibazo cy'ubukene nkuko umutoza Eric Nshimiyimana yabitangaje.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire